Abanyamahanga bakorera mu mujyi wa Goma batangiye guhunga
Kubera intambara ikomeje gusatira umujyi wa Goma, abanyamahanga bakorera muri uwo mujyi cyane imiryango mpuzamahanga batangiye kwambuka imipaka bahungira mu Rwanda; ibi kandi biri gukorwa n’abandi baturage bifashije banga ko intambara yabasanga muri uyu mujyi.
Umumwe mu banyamahanga ukorera mu mujyi wa Goma utashatse ko izina rye ritangazwa yabwiye Kigali Today ko igabo za MONUSCO arizo zabasabye kujya mu Rwanda kubera ko nta kizere ko ibintu bigenda neza.
Ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo abanyamahanga bari kwinjira mu Rwanda ari benshi mu gihe abajya Congo bagabanutse cyane n’abagenda ni abajya kuzana ibintu byabo. Polisi y’u Rwanda iri kuyobora imodoka z’abaza mu Rwanda kugira ngo hataba impanuka cyane hatangije trafic week mu rwego rwo kurinda impanuka.

Hari Umunyarwandakazi waje kwakira abana ba mukuru we utuye Goma wasize abana akajya Dubai kurangura, abana bakaba bamuhamagaye bamubwira ko babona nta mutekano bizeye.
Abandi baturage bari ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka ku mupaka munini babwiye Kigali Today ko batewe impungenge n’uburyo ingabo za Congo zanze kurwana hakaba hari kurwana MONUSCO, bakavuga ko batangiye kubona abantu batazi benshi binjiye mu mujyi waGoma bacyeka ko ari ingabo za M23.
Abayobozi ba M23 bavuga ko iyi ntambara itagombaga kuba iyo Leta ya Congo ibigiramo ubushake, kuko basabye imishyikirano mu mezi atatu ashize ariko Leta ya Congo ikabatera utwatsi igahitamo gutangiza imirwano.

Abayobozi ba M23 bavuga ko Perezida Kabila na Leta ayoboye bagomba kwirengera ingaruka, ariko bakavuga ko Leta ishatse bashyikirana. Saa tatu n’iminota 36 zo kuri icyi cyumweru humvikanye ibibombe bitatu hafi y’ikibuga cy’indege ndetse n’ubu harimo kumvikana amasasu manini.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nugusenga cyane kuko ndabona bitoroshye!Mana rinda uRwanda kdi ugirire impuhwe abari mukaga,tabara congo kuko mbona iri mumazi abira.byose bibe mugushaka kwawe.AMEN.
Nibihangane bajye gukorera ahari umutekano kuko niwaba ahantu hatari umtekano ni watera imbere