Abanyamahanga bakomeje kwifuza umuganda nk’uwo mu Rwanda

Ubwo Abanyakanada bakora mu muryango utegamiye kuri Leta witwa Inspire Africa bifatanyaga n’Abanyakarongi mu muganda usoza ukwezi wabaye tariki 31/05/2014, batangaje iwabo na bo bakeneye ibikorwa nk’iby’umuganda ngo bibafashe kumenyana no gusabana.

Abanyamahanga baturuka mu gihugu cya Canada bitabiriye uwo muganda bo bavuze ko ari igikorwa cyiza cyane babona uretse no mu rwego rw’ubukungu ahubwo ngo kinafasha abantu mu misabanire ya buri munsi.

Margaret C., Umuyobozi w’umuryango Inspire Africa, yagize ati “Iki ni igikorwa cyiza cyane gifasha abaturage batuye hamwe guhura bagakora ibikorwa bibafitiye akamaro. Ntekereza ko igitekerezo Abanyakanada natwe twagombye gukora hamwe.”

Bamwe mu Banyakanada bo mu muryango Inspire Africa bakoranye umuganda n'abaturage ba Karongi.
Bamwe mu Banyakanada bo mu muryango Inspire Africa bakoranye umuganda n’abaturage ba Karongi.

Uyu Muyobozi wa Inspire Africa ariko akavuga cyane cyane ko cyafasha abantu b’iwabo kumenyana no kureka kuba ba nyamwigendaho. Yagize ati “ Nk’ubu iwacu muri Canada abantu baba babana mu nyubako imwe ariko bataziranye. Tugiye dufata umunsi tugahura dukora isuku kuri iyo nyubako byadufasha kumenyana tugasabana.”

Muri uyu muganda wari wahuriwemo n’abatutage bo mu tugari tune two mu Murenge wa Bwishyura ndetse n’abakozi ba Karere ka Karongi baremye imihanda ifite uburebure bwa metero zibarirwa muri 300. Abawuhaye agaciro mu mafaranga bakaba bavuze ko ufite agaciro k’ibihumbi magana atandatu.

Iyo mihanda mishya yaremwe mu murenge wa Bwishyura aharimo kubakwa umudugudu (Centre) mushya wa Nyamuhebe uhuriweho n’utugari tubiri twa Kayenzi na Burunga.

Abaturage bitabiriye umuganda ari benshi.
Abaturage bitabiriye umuganda ari benshi.

Bamwe mu baturage basanzwe batuye muri iyo centre yaremwemo imihanda bawitabiriye badutangarije ko bishimiye icyo gikorwa cyane cyane ngo ko kibereka kudahora bateze amaboko imfashanyo z’abazungu bishoboka.

Simpuga Vincent, umwe muri abo baturage, yagize ati “Iki gikorwa twakoze ni igikorwa kitugirira akamaro nk’abaturage kuko iyi mihanda idufasha kugera aho dutuye bitworoheye.”

Akomeza avuga ko ari ikimenyetso cy’imiyoborere myiza ibashishakariza guhora bishakamo ibisubizo, Simpuga ati “ Ni kimwe mu bintu bigaragaza iterambere kuko natwe abaturage tubikora tubishizemo umwete. Ni yo mpamvu tutahora dutegereje ko iyi mihanda yajya iharurwa n’abazungu ahubwo natwe Abanyarwanda tugomba kwishyiriraho akacu.”

Abayobozi b'Akarere ka Karongi na bo bari bifatanyije n'abaturage muri uwo muganda.
Abayobozi b’Akarere ka Karongi na bo bari bifatanyije n’abaturage muri uwo muganda.

Abaturage ndetse n’abayobozi bitabiriye umuganda babonaga igikorwa bakoze nk’uburyo bwo kugira uruhare rwihuse mu iterambere dore ko aho baciye imihanda n’ubwo hari hasanzwe hatuwe bagejeje imihanda no mu bice kidatuwe mu buryo bwo kwagura iyo centre ndetse abayobozi b’utugari bakaba ngo bagiye guhita bakata ibibanza aho hatari hatuwe.

Uyu muganda wo guhanga imihanda mishya ahari imidugudu (centres) wakorewe mu tugari twa Kayenzi na Burunga muri centre ya Nyamuhebe uje ukurikiye uw’abaturage bo mu Murenge wa Mubuga na wo wo mu Karere ka Karongi bakoze aho bihangiye umuhanda ureshya hafi na kilimetero eshatu mu Mudugudu wa Rwamiko mu Kagari ka Ryamuhanga, na ho harimo kubakwa centre nshya. Ibikorwa nk’ibi ngo bikaba bifasha mu kunoza imiturire no kwegereza abaturage ibikorwaremezo.

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka