Abanyamadini bo mu karere bararebera hamwe uruhare rwabo mu kuhagarura amahoro
Abakuru b’amadini batandukanye barututse mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigali, bateraniye i Kgali aho biga uruhare rw’amadini bahagarariye mu kugarura amahoro no guhuza abaturage batuye muri aka karere.
Intambara ibera mu burasirazuba bwa Congo ni kimwe mu biri ku isonga ry’iri nama kuko abayiteguye bavuga ko nta mahoro umuntu yagira umuturanyi we afite ibibazo.
Aba banyamadini bagamije gufasha abaturage kumva ko ibibazo biri mu karere ari ibya politiki, ko bidakwiye kugira ingaruka ku mibanire y’abaturanyi, nk’uko bitangazwa na Prof. Shyaka Anastase, uyobora ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyobrere (RGB), cyateguye iyi nama.
Aganira n’abanyamakuru muri iyi nama y’umunsi umwe, yabaye kuri uyu wa gatatu tariki 14/11/2012, Prof. Shyaka yatangaje ko bizeye ko uruvugiro rw’abanyamadini rushobora kugera ku bantu benshi kandi ikagira umusaruro.
Yagize ati: “Abanyamadini ni abantu bagira ijambo ku bayoboke babo tukagira ngo dufatanye kungurana ibitekerezo ku cyakorwa, kuko burya aho amahoro atari no mu mutima aba yatangiye kononekara
Kandi nabo (abanyamadini) nk’abantu bakorana n’abantu ariko bareba imitima n’imyumvire, twakora iki kugira ngo imyumvire cyacu nk’abatuye akarere igororoke”.
Gusa Prof. Shyaka yahakanye ko iyi nama igamije gukora ibyo politiki yananiwe, cyane cyane ko hagiye hagaragara umwuka uteri mwiza hagati y’Abanyekongo n’Abanyarwanda. Ibyo byaterwaga na Leta y’icyo gihugu yakanguriraga abaturage bayo kwanga Abanyarwanda.
Eveque Mbonyintege wari uhagarariye idini ya Gatolika, yatangaje ko inama ntacyo zimaze kuko izakozwe zose ntacyo zagezeho; asanga icya ngombwa ari ukugeza abayobozi mu nkambi bakirebera ingaruka z’intambara ku baturage.
Ikibazo gikomeye kiri mu karere ni intambara ibera mu burasirazuba bwa Congo ihanganishije umutwe wa M23 na Leta ya Congo. Iyo ntambara imaze kuvana abatari bake mu byabo barimo abarenga ibihumbi 10 bahungiye mu Rwanda.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|