Abanyamadini bo mu biyaga bigari barakangurirwa kutivanga mu inshingano zitari izabo

Abapasitori 100 baturutse mu madini atandukanye yo mu bihugu byo mu biyaga bigari (Rwanda, Burundi na Congo) barakangurirwa kutitabira ibikorwa bibangamira politiki y’ibihugu; nk’uko bitangazwa na Emmanuel Rapold, umumisiyoneri uturutse mu Bufaransa.

Mu biganiro abo bapasitori bagiriye mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi kuwa 15/10/2012, bagarutse ku bapasitori bavanga iby’Imana n’iby’isi.

Aha batanze ingero zijyanye n’abamwe bivanga mu bijyanye n’intambara, amacakubiri, inzangano n’ibindi kandi aribo bakagobye kubihosha babisengera kuko ari zo nshingano zabo.

Bamwe mu bapasitori bitabiriye amahugurwa.
Bamwe mu bapasitori bitabiriye amahugurwa.

Umuyobozi wa Campus pour Christ international Au Rwanda, Rutunda Emmanuel, yasabye abapasitori guharanira gushaka icyarushaho kuzana amahoro muri ibi bihugu by’ibiyaga bigari nka zimwe mu nshingano Imana yabashinze ku isi.

Rutunda Emmanuel yabasabye gutandukana n’abantu bababibamo amacakubiri agamije kwangana.

Bamwe mu bapasitori bitabiriye ibyo biganiro bazamaramo iminsi ine barimo bavuga ko bagiye kurushaho gusengera ibihugu byabo ndetse ngo bakareka kwivanga mu bitabareba kuko ngo bituma bata umurimo bashinzwe nk’abapasitori.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka