Abanyamadini basabye UN kwita ku nzirakarengane z’Abanyarwanda n’Abanyekongo

Amadini ya Gikiristu na Islam mu Rwanda atewe impungenge n’uko umuryango w’abibumbye (UN) utitaye ku baturage b’Abanyekongo n’Abanyarwanda, ahubwo watumye abaterankunga b’u Rwanda bahagarika ubufasha barugeneraga, kandi ngo bigaragara ko ibibazo bya Kongo bitatewe n’u Rwanda.

Kuwa kabiri w’icyumweru gishize tariki 06/11/2012, abanyamadini bohereje inyandiko isaba umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Ban Ki Moon, gushishoza kuri raporo za “Mapping report 2010” na “UN GoE report 2012”, ngo zanditswe n’abantu bagamije gusebya u Rwanda.

Bamumenyesheje ko guhagarikira inkunga u Rwanda, ari ukurenganya abaturage b’abakene bari babeshejweho n’iyo nkunga.

UN kandi yagombye kuba ishaka ibisubizo byatuma impunzi z’Abanyekongo zimaze imyaka irenga 15 mu buhungiro mu bihugu bituranye na Kongo harimo n’u Rwanda zisubizwa uburenganzira bwazo, nk’uko raporo y’abanyamadini mu Rwanda yabivuze.

Ashimangira iby’uru rwandiko rwohererejwe umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Musenyeri Onesphore Rwaje, umuyobozi w’itorero rya Anglican mu Rwanda, yavuze ko raporo zishinja u Rwanda guteza umutekano muke muri Kongo, zitagomba kwizerwa kuko ari amabwire UN yagiye yumva hirya no hino.

Avuga ko impamvu nyakuri yateye Kongo ibibazo ari icibwa ry’imipaka y’ibihugu bya Afurika, ryari rigamije inyungu z’abakoroni, rititaye ku baturage bayituye.

Iyi raporo y’abanyamadini mu Rwanda iteguwe nyuma y’imyaka myinshi hakorwa ibiganiro bihuza abahagarariye amadini mu karere k’ibiyaga bigari (na Kongo irimo) bagaragaje ko ikibazo cya Kongo atari icya vuba, kuko na mbere y’uko u Rwanda ruregwa kuyitezamo intambara, yagiye igira amateka mabi y’imvururu zishingiye kuri politike.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka