Abanyamadini barasabwa kutakira impano zitangwa n’abagizi ba nabi

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yabasabye abanyamadini kwirinda kwakira impano zose babonye kuko hari izitangwa n’imitwe y’abagizi ba nabi barimo FDRL, avuga ko ayo mafaranga arimo umuvumo kandi yagira ingaruka ku Banyarwanda.

Zimwe mu ngero yatanze ni umutekano mucye uterwa n’amafaranga atangwa n’imitwe y’iterabwoba mu bihugu by’Abarabu nka Somalia, Mali na Syria, amafaranga atangwa n’abagizi ba nabi agira ingaruka ku banyagihugu kuko nyuma yo kuyatanga akurikirwa n’ibikorwa bibi.

Sheih Habimana Saleh avuga ko mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’amatorero n’imiryango ishingiye ku madini bitemerewe gukusanya inkunga zifasha imitwe ya politiki n’abanyapolitiki, nkuko mu Rwanda amafaranga akomoka mu mitwe n’imiryango y’abagizi banabi atemewe.

Sheih Habimana Saleh na Rev. Masasu (bombi hagati) mu nama n'abanyamadini bakorera mu karere ka Rubavu.
Sheih Habimana Saleh na Rev. Masasu (bombi hagati) mu nama n’abanyamadini bakorera mu karere ka Rubavu.

Mu kiganiro umuyobozi w’akarere ka Rubavu yahaye abanyamadini ku itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku idini n’amatorero yabasabye ko bakwiye kwigisha abantu iby’ijuru ariko bakanabigisha gukora biteza imbere no kubaho neza ku isi nk’abatazayivaho.

Muri icyo kiganiro cyabaye tariki 15/02/2013, abanyamadini basabwe kubaka abayarimo mu bikorwa by’imibereho myiza n’iterambere by’abayagana naho abashaka kubikuramo indonke no guhungabanya umutekano.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka