Abanyamadini bahugira mu kwigisha bibiliya bakibagirwa ubuzima busanzwe bw’abakirisitu

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko abanyamadini n’amatorero bigisha bibiliya gusa bakibagirwa ubuzima busanzwe bw’abayoboke babo.

Mu mpera z’ukwezi gushize, abanyamadini n’amatorero n’imiryango itanga serivise z’ubutabera, bahawe amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi yateguwe n’umuryango Ihorere Munyarwanda.

Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko abanyamadini n’amatorero bafite uruhare runini mu guhindura imyumvire y’Abanyarwanda kuko bizerwa cyane kurusha ubuyobozi.

Ati “Nta muntu n’umwe Padiri akomanga ku rugo rwe ngo ajye gusenga avuza inzogera bakizana, Abayisilamu batora Azana abantu bakanigana mu mayira bajya gusenga, bashyize imbaraga mu kubigisha ubuzima busanzwe bugamije iterambere ryabo byagerwaho”.

Mbonyumuvunyi avuga ko gahunda za Leta zigamije iterambere ry’umuturage bazigisha gacye, ahubwo bakibanda ku kigishwa bateguye kiri muri bibiliya cyangwa Koroan.

Mbonyumuvunyi (iburyo) avuga ko hari abanyamadini batigisha ku buzima busanzwe bw'abaturage
Mbonyumuvunyi (iburyo) avuga ko hari abanyamadini batigisha ku buzima busanzwe bw’abaturage

Agira ati “Igice kitwa amadini buriya iyo badufashije mu bukangurambaga bitanga umusaruro ukomeye. Urugero bibukije abakirisitu kwishyura mutuweri, buri wese asohoka avuga ati ‘Padiri cyangwa Pasitoro yavuze’, bakiruka bajya kwishyura kuko babizera cyane.”

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana asaba abanyamadini n’amatorero kugira uruhare mu kubaka Umunyarwanda muzima kandi uharanira iterambere.

Pasitoro Nkurunziza Paul uyobora imiryango ishingiye kumyemerere mu karere ka Rwamagana, avuga ko intego y’amadini ari ineza ya muntu.

Avuga ko icyerekezo n’intego y’amadini n’amatorero biba bigamije iterambere ry’umuturage, atekereza neza, afite ubuzima bwiza kandi abona ibimutunga bityo roho nzima izajya mu ijuru ikaba ituye mu mubiri muzima.

Avuga ko kuba hari abigisha baha umwanya muto gahunda za Leta ari abatazi intego z’itorero cyangwa idini bayobora.

Ati “Gahunda nziza za Leta yacu zihura neza neza n’intego y’ivangiri, inyigisho baba batanga zigamije iterambere ry’umuturage ariko burya umuntu aba umushoferi ari uko yize gutwara imodoka, nyamara hari abigisha ijambo ry’Imana batarabyize abo ni nabo baha umwanya muto gahunda za Leta kuko batazi n’intego z’itorero bayobora”.

Icyakora Pasitoro Paul Nkurunziza yizeza ko mu mwaka wa 2023, iki kibazo kizaba cyakemutse kuko itegeko rihari ritegeka ko uwigisha ijambo ry’Imana agomba kuba yarize ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu iyobokamana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndi Umuvuga-butumwa,ndasubiza Mayor Radjab.
Mu byukuri,abakristo nyakuri Yesu yabasabye kumwigana bakajya mu nzira "bakabwiriza Ubwami bw’Imana".Ntabwo yabasabye kwigisha "Iterambere".Impamvu ni iyihe?Nuko ku Munsi w’Imperuka utari kure,nkuko Daniel 2 umurongo wa 44 havuga,Imana izakuraho Ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo buzayoborwa na Yesu.Noneho agakuraho ibibazo byose biri mu isi,ikaba Paradizo.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo itebutse ubwo butegetsi bwayo.Impamvu tujya mu nzira tukabwiriza abantu,nuko dushaka ko bihana bagashaka Imana,ikazabaha ubuzima bw’iteka,kandi ikazabazura ku Munsi wa Nyuma.Wenda icyo Mayor yibagiwe,nuko aho kubwiriza Ubwami bw’Imana,abiyita Abakozi b’Imana bibanda kwigisha Icyacumi no kwishakira ubukire n’ibyubahiro.Bagatera imbere bonyine.Yesu yadusabye Gukorera Imana tudasaba amafaranga.Bisome muli Matayo 10 umurongo wa 8.

hitimana yanditse ku itariki ya: 2-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka