Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bagiye kujya mu mwiherero i Gabiro
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge y’u Rwanda 416, tariki 19 Werurwe 2015, bazajya mu mwiherero i Gabiro, nyuma y’igihe gito abayobozi bakuru b’igihugu bawuvuyemo.
Ngendahimana Ladislas ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) avuga ko umwiherero w’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge uzibanda ku mitangire ya serivisi, imikorere n’imikoranire hamwe n’imyitwarire y’abayobozi.
Umwiherero uzasozwa tariki 22 werurwe 2015 abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge barahuye n’abayobozi b’uturere hamwe n’abayobozi b’intara, kugira ngo baganire uburyo bagomba gukorera hamwe mu guteza imbere imikoranire.

Uyu mwiherero uzamara iminsi itatu uzaba n’umwanya wo kunenga abayobozi batubahiriza inshingano zabo nk’uko byagiye bigaragara hamwe na hamwe, aho abayobozi bategera abaturage mu bikorwa by’ubukangurambara mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, kugira isuku, abandi bakaba baragaragaye mu bikorwa byo kwiguriza amafaranga ya Koperative Umurenge SACCO na VUP ntibayagarure.
Ngendahimana avuga ko hazaboneka n’umwanya wo kuganira ku myanzuro 16 yafashwe mu mwiherero w’abayobozi bakuru no kureba uburyo yashyirwa mu bikorwa mu nzego zibishinzwe.
Ni ubwa mbere umwiherero w’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ugiye guhuzwa n’uw’abayobozi b’uturere kuko nabo bazabasangayo bakarebera hamwe uko bakuzuza inshingano zabo uko bosabwa.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
Yampaye Inka sogokuruza twataramye!Ubwo se i Gasanze bagira abayobozi ? Muramaze kubanenga;nanjye ndabanenze ni ibigwari,ntibakwiye kuyobora mu rwa Gasabo mba mbaroga! Yooo!Ubu se banyagasanze mubayeho mute ? Bababeshye kaburimbo,naho burya nta n’amazi mugira!ivumbi rirabica muzize ubugwari bw’abayobozi banyu.Bazaze Kicukiro tubigishe icyo gukora,twe tuyobowe n’umugabo.
Hirwa ,ukoze hasi unyibutsa ibuye.Aho i Gasanze wagirango nta byobozi bahaba!kubona ahantu hitwa ko ari i kigari bavoma igishanga?Abayobozi baho rwose nanjye ndabanenze,bakwiye gusezera kuko ntacyo bamariye abaturage.Barutwa na meya (Ndizeye Willy)wabonye byanze agakuramo akarenge.Nyamara uwabumbye itafari ntibamuyoberwa, bagatangira kumwirukaho!Nibahinduke,bite kubo bayobora,cg babise abandi babishoboye;bazi agaciro k’umunyarwanda!
Bazakosore abayobozi b’ imirenge bumva ko abagore n’ abakobwa bari mu murenge bayobora Bose ari ababo. Bagomba kubakoza icyo bashaka. Turabyanze. Urugero rwo mu murenge wa CYABiNGo/ Gakenke
Bazahwiture abayobozi bitwa ko bayobora,birirwa babeshya abaturage ngo"tuzabageza kuri ibi....",bigahera mu magambo!Kubona Gasanze(Nduba) ibeshywa amazi,buriya abayobozi baho bamariye iki abo bayobora?Kubona bavoma igishanga,nabwo bayacuranwa n’umuceri?kandi ngo ni ikigali?Birababaje.
Ariko ba<> ntabwo bafatanya n’abakuru b’ubuturere ???
Ndibaza ko ibyo bakora baramutse batabyumva kimwe, amakosa yagabanuka; kuko ntibakwemera ko bakora amanyanga.
Shema wavuye Jabana yaramunzwe na Ruswa akaniguriza amafaranga ya sacco JABANA ntimwamuhembye kumwimurira ahandi
UYU MWIHERERO NI Ngombwa kandi ni karis
hya ituma Gitifu yibuka igihango afitiye Abanyarwanda.
Ntimukagaye gusa nshuti mujye munash
UYU MWIHERERO NI Ngombwa kandi ni karis
hya ituma Gitifu yibuka igihango afitiye Abanyarwanda.
Ntimukagaye gusa nshuti mujye munash
uyu mwiherero uziye igihe kandi turizera ko imyanzur izavamo izaba ari ingenzi kuri twese nk’abanyarwanda
Nuguhozaho nahubundi birakomeye Ba Executives bimirenge nutugari narica bagakiza.
Ni ugutokora ifuku!
Ni ryari se badahora mu ngando no mu mahugurwa!