Abanyamabanga Nshingwabikorwa 96 muri 97 bahinduriwe Utugari

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tugize akarere ka Gakenke barasabwa kurushaho gutanga umusaruro mu tugari bahinduriwemo kugira ngo gahunda zirusheho kugenda neza.

Nyuma yo kumenyesha Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari ko bahinduriwe aho bakorera kuri uyu wa 15/09/2015, umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias yabasabye kugenda bagakora imirimo yabo neza baharanira kurushaho gutanga umusaruro.

Abitabiriye iyo nama
Abitabiriye iyo nama

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yababwiye ko bidatinze bagomba kuba bageze mu tugari twabo, ku buryo bitagomba kurenga icyumweru kimwe batari bahagera kandi ko nta kibazo abona mu guhinduranya abayobozi b’Utugari kuko bapiganirwa imyanya batari bazi aho bazajya.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari basanga impinduka ntacyo zitwaye kuko akazi bari basanzwe bakora katahindutse kuko ariko bazakora n’ubundi ku buryo nibyo batakoraga neza aho bari basanzwe bakorera bazabishira mu bikorwa aho bagiye kugira ngo barusheho kubahiriza inshingano zabo z’ubuyobozi.

Habumugaba Leopord yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nkomane mu murenge wa Mugunga akaba yahinduriwe mu murenge wa Busengo mu kagari ka Birambo, avuga ko abona nta kibazo gihambaye gihari kuko nta gihindutse mu nshingano zabo kandi ibyo bari basanzwe bakora babizi.

Ati “Buriya no gukora ahantu igihe kirekire jyewe mbona atari byiza cyane, gusa icyo tugamije ni ukugira ngo dukomeze dutsinde imihigo kandi dukomeze dutoze n’abaturage kugera ku iterambere rirambye, burya iyo umuntu akiri mushya nibwo yagombye no kwitanga akihagera ahantu kugira ngo akomezanye ibakwe. Uramutse ubikoze ndumva nta kibazo kizananirana”.

Ureste Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bahinduriwe utugari bakoreragamo, hari n’abakozi b’Imirenge bashinzwe imibereho myiza y’abaturage bahinduriwe aho bazajya bakorera kimwe n’abakozi bashinzwe uburezi mu mirenge. Izi mpinduka zikaba zije nyuma yaho mu cyumweru gishize Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 14 mu mirenge 19 igize Akarere ka Gakenke nabo bari bimuriwe mu yindi mirenge.

Abdul Tarib

Ibitekerezo   ( 4 )

TURASHIMIRA CYANE UMUYOBOZI W’ AKARERE KA GAKENKE KU GITEKEREZO CYIZA CYO GUHINDURANYA ABAYOBOZI BO MU MIRENGE NO MU TUGALI TUKABA TUBASABA KO MWAHINDURA N’ ABAYOBOZI B’ IBIGO BY’ AMASHURI N’ ABAYOBOZI B’ IBIGO NDERABUZIMA KUKO ABENSHI MURI BO BAFITANYE IBIBAZO N’ ABO BAKORANA BIGATUMA NTA MUSARURO TUKIBATEZEHO KUKO USANGA IBIGO BARABIZE UTURIMA TWABO.

kagire yanditse ku itariki ya: 18-09-2015  →  Musubize

MUJYE MUSHYIRAMO ABASHYASHYA KUKO ABASHOMERI BARAHARI.

Tzd yanditse ku itariki ya: 18-09-2015  →  Musubize

Kubahinduranya nibyiza bituma batarya zaruswa kubera kumenyera ahantu

semukanya yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

yewe reka tubitege amaso ariko burya iyo hari ibyo usize biri munzira yo gukemuka ukabisigira abandi usanga byongeye gusubira inyuma , aho rero ugasanga abaturage babiguyemo

gaspard yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka