Abanyakarongi ngo igikombe ntikizabaca mu myanya y’intoki
Nyuma yo guseruka bemye bakahacana umucyo begukana umwanya wa mbere mu mihigo ya 2012-2013, Abanyakarongi n’ubuyobozi bwabo biyemeje kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije iterambere kugira ngo hatazagira ubakura kuri uwo mwanya.
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi, inzego zishinzwe umutekano n’Abanyakarongi ubwabo, ngo bazi neza ko kuba uwa mbere bikomeye ariko kuguma kuri uwo mwanya birakarushaho gukomera, bityo ngo biteguye kurushaho gukorana umurava kugira ngo umwanya wa mbere begukanye mu mihigo ya 2012-2013 hatazagira uwubatsimburaho.
Ibi byashimangiwe n’umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, ndetse n’abandi bayobozi batandukanye bagize njyanama y’akarere n’ab’inzego z’umutekano, ubwo muri Karongi bishimiraga intsinzi y’imihigo mu birori byabaye mu ijoro ryo kuwa 13-09-2013 kuri Best Western Eco Hotel.

Kayumba Bernard yabwiye Abanyakarongi ko intsinzi akarere kegukanye atari iy’umuntu umwe, bityo bose bakaba basabwa gukomeza gukorana umurava kugira ngo bazakomeze gutera intambwe bajya mbere, kuko baramutse biraye, na cya gikombe bishimiraga gishobora kubaca mu myaka y’intoki kikagenda bakirebesha amaso.
Yagize ati “kuba uwa mbere ntibihagije, ahubwo gukora kuburyo tugumana kuri uwo mwanya ni byo tugomba guharanira”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere, Muhire Emmanuel, nawe yunze mu rya Kayumba agira ati, “tugomba gushyiraho imyugariro ku buryo iki gikombe kitazarenga ku rutare rwa Ndaba ngo kigire ahandi kijya”.
Kwishimira intsinzi y’akarere ka Karongi byakurikiwe no gusoza imirimo yo kwamamaza umuryango FPR-Inkotanyi kuwa gatandatu tariki 14 Nzeri, kuri stade Mbonwa mu murenge wa Rubengera.

Umuyobozi w’akarere akaba na chairman w’umuryango, yasabye Abanyakarongi kongera kugirira icyizere umuryango FPR-Inkotanyi bawuhundagazaho amajwi mu matora y’abadepite kuwa mbere tariki 16-09-2013 kugira ngo uzakomeze ubageze no kuzindi ntsinzi.
Kayumba yabwiye Abanyakarongi ko kwizihiza intsinzi nyirizina bizakorwa ku rwego rw’akarere ku munsi bataratangaza.
Barateganya ko hazaba hari ministre w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, ministre ushinzwe ingufu n’amazi Eng Isumbingabo Emma Françoise unashinzwe by’umwihariko akarere ka Karongi, ndetse na Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba Kabahizi Céletsin.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|