Abanyahayiti bishimiye uruhare polisi y’u Rwanda igira mu kurwanya GBV

Abagize inteko ishinga amategeko n’abaganga baturutse mu gihugu cya Haiti bari mu ruzinduko rw’iminsi itanu mu Rwanda, bashimye imikorere ya Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV).

Ubwo basuraga ikigo cya polisi y’igihugu gishinzwe gukurikirana ibibazo bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Isange One Stop Center), tariki 08/05/2012, abakozi batandukanye basobanuriye abo bashyitsi serivisi zitandukanye zihabwa uwaje abagana, uko yakirwa ndetse n’inzira zose anyuramo kuva yinjiye kugeza atashye; nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.

Dr Gardner Michaud MD/MPH, umuyobozi w’ishyirahamwe rirengera abagore n’umuryango muri Haiti ari nawe uyoboye iri tsinda yashimiye polisi y’igihugu ubushake igaragaza mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Dr. Gardner yagize ati: “ibyo twabonye aha bigaragaza intambwe nini yatewe na polisi y’u Rwanda mu guharanira uburenganzira bwa muntu”.

Dr. Gardner yongeyeho ko ubufatanye hagati ya polisi y’u Rwanda ndetse n’ishyirahamwe ayoboye buzafasha guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina iwabo muri Haiti.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi mu bitaro bikuru bya polisi, ACP Dr Nyamwasa Daniel, yasobanuye uburyo polisi y’u Rwanda ikorana n’abaturage binyuze muri community policing bugamije gukemura amakimbirane yo mu miryango.

ACP Dr Nyamwasa yavuze ko hadashyizweho ingamba zo kurwanya ayo makimbirane bishobora kongera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka