Abanyagicumbi barashimira Leta yabagobotse muri Guma mu Rugo

Imiryango 2,278 igizwe n’abantu 8,064 yabonaga ibyo kurya ari uko ikoze akazi ka buri munsi mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Gicumbi, yatangiye gushyikirizwa inkunga y’ibiribwa irimo umuceri, ifu y’ibigori n’ibishyimbo mu rwego rwo kuyunganira muri ibi bihe bya Guma mu Rugo. Abagize iyo miryango bibukijwe ko urufunguzo rwo kuva muri Guma mu Rugo ruri mu biganza byabo.

Ni impanuro bahawe na Ndayambaje Felix Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi tariki 19 Nyakanga 2021, ubwo yari muri uwo muhango wo gutanga ibiribwa, ashimira abayobozi b’imidugudu uburyo bari gukora neza gahunda yo guha ibiribwa abaturage babikeneye batagendeye ku marangamutima, asaba abaturage gukomeza gukumira iki cyorezo cya COVID-19, bakomeza kubahiriza amabwiriza badakoreye ku jisho ry’ubuyobozi n’inzego z’umutekano.

Yababwiye ko urufunguzo rwo kuva muri Guma mu Rugo ari bo barufite, ati “Iyi Guma mu rugo iri mu nyungu zacu, icyo nabwira abaturage n’abayobozi uko tuyitwaramo mumenye ko ari twe dufite urufunguzo rwo kuvuga tuti Guma mu rugo ntizongera, cyangwa bazongeraho igihe. Urufunguzo rero turufite mu buhe buryo? Abaturage nibatirirwa bihishanya n’inzego z’ibanze cyangwa iz’umutekano bica amabwiriza iyi ndwara turayihashya”.

Arongera ati “Ariko natwe abayobozi, ni tutubaka ikintu cyo kwegera wa muturage kugira ngo tumusobanurire, kubera iki ari muri Guma mu rugo, icyo twifuza ni iki, ese iyi Guma mu rugo iratubyarira uwuhe musaruro mu buryo bwo gukumira no kugira ngo dusubire mu buzima busanzwe,… Umuyobozi afite inshingano zo kubisobanurira abaturage ariko n’umuturage arareba aho kugira ngo tumare igihe kirekire turi mu bihe bigoranye dufashishwa ibiryo, na we afate umwanzuro w’icyo agomba guhitamo”.

Kuba Leta yazirikanye abaturage ibagenera ibyo kurya muri ibi bihe bari mu rugo, byabateye imbaraga zo gukumira icyo cyorezo, biha ingamba zo gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, kugira ngo Guma mu rugo iveho basubire mu kazi kabo ka buri munsi gasanzwe kabatunze.

Madame Mupenzi Josiane ufite umuryango w’abantu 5 nyuma yo guhabwa umuceri, kawunga n’ibishyimbo, yagize ati “Uyu ni umwanya wo gushimira Leta uburyo ituzirikanye muri iyi minsi turi mu rugo, iyi nkunga iradufasha kandi natwe twiteguye kurwanya iki cyorezo twubahiriza amabwiriza yo kucyirinda, kandi nk’uko Meya wacu abitwibukije nitwe dufite urufunguzo two kugitsinda”.

Nsengiyumva Jean Pierre, Umukuru w’Umudugudu wa Kagarama mu Murenge wa Byumba, ati “Turashimira Leta yunganiye abari mu rugo bahagaritse imirimo yabo hagamijwe guhashya iki cyorezo, biradufasha kunganirana n’abaturage mu guhashya iki cyorezo hubahirizwa amabwiriza yo kukirinda abaturage baguma mu rugo”.

Uretse Akarere ka Gicumbi kari muri Guma mu rugo, no mu tundi turere twashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo, iyo gahunda yo gutanga ibiribwa irakomeza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese ibyobiribwa bigera kuribande haraho batanagera inzara erenda kutwica

ruzindana yanditse ku itariki ya: 20-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka