Abanyagicumbi bahigiye kuba aba mbere mu mihigo ya 2016-2017
Abaturage b’Akarere ka Gicumbi batangaza ko umwanya wa kabiri babonye mu mihigo y’umwaka 2015-2016 utabahagije ngo baraharanira kuba aba mbere.

Batangaza ibi nyuma y’uko mu mihigo ya 2015-2016 baje ku mwanya wa kabiri mu turere 30 tugize u Rwanda, bavuye ku mwanya wa 14 bari bajeho mu mihigo ya 2014-2015.
Umurerwa Claudine, utuye mu murenge wa Rushaki, avuga ko we na bagenzi be bishimiye umwanya wa kabiri babonye, ariko agashimangira ko banyotewe n’umwanya wa mbere.
Agira ati “Kuva nabaho, nibwo mbonye igikombe mu karere kacu, niyo mpamvu twumva ko tugomba gukora ibishoboka byose umwanya wa mbere nawo tukawugeraho”.
Mugenzi we witwa Mbarushimana Paul avuga ko imihigo y’akarere bagiye kuyigira iyabo, bagatangira ubwisungane mu kwivuza ku gihe, bagakoresha imbaraga zose kugira ngo bagere kubisabwa byose ngo akarere kaze ku mwanya wa mbere.

Abaturage basaba ko abayobozi bamanuka bakabegera, bakabereka imihigo bahigiye imbere ya Perezida, ubundi nabo bakayishyira mu bikorwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, buvuga ko imbaraga bwakoresheje kugirango buze ku mwanya wa kabiri, zari nke ugereranyije nizo bagiye gukoresha mu mihigo ya 2016-2017. Bikabaha icyizere ko umwanya wa mbere ari uwabo.
Mudaheranwa Juvenal, umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, avuga ko bimwe mu byatumye baza ku mwanya wa kabiri, ngo byatewe n’ubwumvikane ndetse no gukorera hamwe na komite nyobozi n’izindi nzego.
Akavuga ko iyi mikoranire ariyo bazabanza gushyiramo imbaraga, mbere y’uko hagira ibindi bikorwa. Ubundi bakamanuka bakegera abaturage bakabereka imihigo yabo bakayigiramo uruhare mu kuyesa.
Bimwe aka karere kiteguye guhangana nabyo ngo kaze ku mwanya wa mbere, harimo kurwanya umwanda, guha amazi meza abaturage, guca ruswa n’akarengane no kugabanya umubare w’abana bata ishuri.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Eeeh umuyobozi nkuwo wagira ngo bamutumye gushaka imibereho cyumba igisigaye nukumuhungira I kigali abifite twebwe ayi carte ntimake turihangana kugeza leta ibikoze
Murakoze kuduha umwanya w,ibitekerezo;ariko muzanatubarize impamvu abakorerabushake b,amatora udufaranga bagenerwa iyo hari amatora yakozwe.mu karere ka gicumbi hari imirnge itarabonye n,ifaranga na rimwe mu matora yose yabaye mu mwaka wa 2015,kandi yari amatora akomeye(aruhije).Imirenge:nyankenke,Miyove,...;tugiye kwinjira mu matora ya Perezida wa Repuburika dufitiwe ideni n,urwego rutabuze ubwishyu?KIGALItoday,turabatumye,nimudukorere ubuvugizi.nitwa alias wo mu karere ka Gicumbi.Turabashimiye.
Cyumba bashigikira kanyanga kandi ari abayobozi bumurenge, ruswa gukunda utwana naba mama babandi gushaka ibyubutsa ntibatayihagurukira nuwanyuma tuzawubura cyumba birakabije
Cyumba ntibandahindura gitifu ahubwo bazaba abanyuma
Ntibizashoboka mugihe cyumba igifite umuyobozi udashobotse