Abanyafurika barasabwa guhera kucyo imyaka 50 ibasigiye bagateganya aho bagana

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge bw’igihugu cya Uganda byabereye i Kigali tariki 07/10/2012, Perezida Kagame yasabye Abanyafurika kumenya icyo imyaka 50 ishize bigenga yabagejejeho n’isomo bakuyemo kugira ngo bategure ejo hazaza.

Uganda yizihiza ubwigenge tariki 09 Ukwakira ariko Abanya-Uganda baba mu Rwanda n’inshuti zabo bizihije isabukuru y’imyaka 50 Uganda y’igenga tariki 07/10/2012.

Perezida Kagame witabiriye ibyo birori mu Rwanda ndetse akazabyitabira no mu gihugu cya Uganda, avuga ko igice cy’ikinyejana gishize umugabane w’Afurika wigenga nta byinshi byagezweho haba mu iterambere, imiyoborere myiza hamwe no mu kubaka ubuyobozi.

Ngo nubwo nta byinshi byiza byagaragaye mu myaka 50 ishize Afurika yigenga, ahashize hayo ntihakwiye kwibagirana, ahubwo bikwiye kuba isomo ibihugu bikwiye kwigiraho gutegura aho bigana kandi byihuse mu kwiyubaka no kwigenga by’ukuri; nk’uko Perezida Kagame yabisobanuye.

Perezida Kagame yashimangiye ko nta mpamvu n’imwe yatuma ibihugu bidafatanya mu kwihuta mu iterambere no gukuraho inzitizi bihura nabyo mu kuzamura imibereho y’ibihugu kandi buri gihugu kikagira icyo gifasha ikindi.

Uganda n’u Rwanda ngo ni umuryango kandi u Rwanda rwishimiye kwifatanya na Uganda kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 narwo rwijihije mu mezi atatu ashize, isabukuru igomba gusiga amateka n’impinduka ku byabaye no gutegura igice cy’ikinyejana kiri imbere mu kwiyubaka.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 1 )

turabyishimiye

ruta alexis yanditse ku itariki ya: 8-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka