Abanyaburera biyemeje kwikubita agashyi bakagaruka imbere mu mihigo
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwashyizeho ikipe izakurikirana imihigo ikazanayisobanurira abaturage kugirango barusheho kuyibonamo bityo boye kuzongera gusubira inyuma mu kuyesa.

Mu mihigo y’umwaka wa 2015-2016, akarere ka Burera kaje ku mwanya wa 24. Abayobozi n’abaturage ntibishimiye uwo mwanya kuko mu mwaka wa 2014-2015 kari kaje ku mwanya wa 5.
Basanga ngo icyatumye basubira inyuma ari uko batabashije gusobanurira neza abaturage ibijyanye n’imihigo bahize. Niyo mpamvu ngo mu mihigo y’umwaka 2016-2017 bazashyira imbaraga imbaraga mu gusobanurira abaturage ibibakorerwa.
Ubwo tariki ya 06 Ukwakira 2016 abayobozi b’Akarere ka Burera bicaraga hamwe bakisuzuma, Kazimbaya Francois ushinzwe igenamigambi muri ako karere yamuritse imihigo ya 2016-2017, yemeza ko ikipe bashyizeho izabafasha kuyesa.
Agira ati “Bizatuma twese tuyigiramo uruhare dukorere hamwe. Bizatuma abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa, bikazatuma twongerera umusaruro kuko tuzaba tugaragaza ibyo dukora kuburyo bumeze neza kandi bikazatuma abantu bagira umuco wo guhanga udushya kandi noneho uyu muco ukazahoraho.”
Iyo kipe yashyizweho igizwe na bamwe mu bayobozi mu Karere ka Burera. Gusa ariko abafatanyabikorwa b’ako karere bifuza ko hajyamo n’abaturage; nkuko Padiri Habumuremyi Fredric abisobanura.
Agira ati Nifuzaga ko muri bariya bantu mwagiye muvuga hagaragaramo uhagarariye abaturage kugirango avuge uko abibona mbere yuko mu mwigisha kuko naba atarimo bizatugora kuyishyira mu bikorwa.”
Abayobozi batandukanye by’umwihariko abakuru b’imidugudu biyemeje ko bagiye kwegera abaturage bakabasobanurira imihigo kandi bakanabashishikariza kuyigiramo uruhare.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwiyemeje ko kugeza ku tariki ya 31 Werurwe 2017, imihigo bahize uko ari 43 izaba yaramaze kweswa kugira ngo urwego rw’igihugu ruzaze kuyigenzura baramaze kwisuzuma.
Ohereza igitekerezo
|
niga muri kaminuza ya kccem icyonasaba ubuyobozi bw’akarere bashiringufu begere abagenerwabikorwa cyane kuko nibo banyirikuyishira mubikorwa imihigo irakomeje
murakoze! nyimara gusoma iyinkuru nu vise aribyiza,mubishyize mubikorwa nakabuza mwasubira muri Top,5,nkiyo mwarimo umwaka ushije.iyo kipe ishinzwe kugenzura ishyirwa mubikorwa ryiyo mihigo mushyiremo uhagarariye abaturage bumve ko ibitekerezo byabo bifite ubiharariye.