Abanyaburera bavuga ko kwibuka Intwali bitera abandi guharanira kuba Intwali

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari uba buri tariki 1 Gashyantare, abaturage bo mu karere ka Burera batangaza ko kwibuka Intwali z’u Rwanda bituma n’abandi baharanira kugera ikirenge mu zacyo cyane ko ngo ari zo zatumye u Rwanda rugera aho rugeze ubu.

Rukimirana Jean de Dieu avuga ko kwibuka intwali bitera imbaraga n’abandi Banyarwanda bityo nabo bagaharanira gukora nk’ibyo izo ntwali zakoze igihe zari zikiriho.

Agira ati “Kwibuka intwali bishishikariza n’abandi bakiriho kuba bakora neza bagakora ndetse n’ibifitiye inyungu abaturage kugira ngo nabo bazabarwe mu ntwali.”

Ntawukigiruwe Suzane we avuga ko ari ngombwa kwibuka intwali kuko ari zo zatumye u Rwanda rwiyubaka rukaba rugeze ku iterambere.

Agira ati “Intwali tugomba kuzibuka kubera ko kugira ngo ubu tube tubaye Abanyarwanda buzuye ni uko ari ziriya ntwali zaturwaniriye zigatuma tugera kuri uru rwego tugezeho.”

Ruhumuriza Jean de Dieu we agira ati “Kwibuka Intwali bidusigira mu mitima yacu, tukazibonamo nk’Intwali zacu zagiye zikamena amaraso bari kubohora u Rwanda, ndetse tuzahore tubibuka igihe cyose.”

Mu mwaka wa 2014 umunsi w’Intwali wahujwe na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” nk’uko insanganyamatsiko ibisobanura: “Ndi Umunyarwanda inkingi y’ubutwali.”

Abanyaburera batandukanye bahamya ko “Ndi Umunyarwanda” ifitanye isano n’ubutwali ngo kuko nta Munyarwanda waba intwali kandi adaharanira inyungu rusange z’Abanyarwanda aho bava baagera.

Intwari zibukwa mu Rwanda ku munsi w’Intwali ziri mu byiciro bitatu aribyo Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka