Abanyaburera batuye hirya no hino mu gihugu bahuriye i Kigali basasa inzobe

Abavuka mu karere ka Burera bakorera mu duce dutandukanye tw’igihugu n’inshuti z’ako karere, bahuye n’ubuyobozi bw’ako karere mu nama nyunguranabitekerezo yiga ku iterambere rirambye ryako.

Ni inama yabereye mu mujyi wa Kigali tariki 19 Werurwe 2023, yitabirwa n’abahagarariye abandi bavuka muri ako karere, ariko batagakoreramo cyangwa ngo bagaturemo, aho bafashe umwanya munini biga ku byatumye akarere kadindira mu kwesa imihigo, bigira hamwe uburyo bafatanya mu kuzamura iterambere ry’akarere.

Iyo nama ibaye nyuma y’uko akarere kabaye aka nyuma mu mihigo ku rwego rw’igihugu y’umwaka wa 2021-2022 ku manota 61,79%, aho abenshi mu baturage bagaragaje ko bababajwe n’uwo mwanya bafata ko ari igisebo kuri bo.

Perezida w’Inama Njyanama y’akarere ka Burera, Nyiramana Christine umwe mu bayobozi bari bitabiriye iyo nama, yabwiye Kigali Today ko iyo nama yateguwe n’ubuyobozi bw’akarere ihuza abavuka mu karere ka Burera bakorera ahandi, mu rwego rwo kwigira hamwe uburyo iterambere ry’akarere ryazamuka.

Ati “Ni ubuyobozi bw’akarere bwabatumiye, icyari kigambiriwe ni ugutekerereza hamwe nk’abantu bavuka i Burera n’inshuti za Burera, harebwa uko abantu bafatanya mu kuzamura iterambere ry’akarere muri iki gihe no mu gihe kirambye”.

Perezida w’Inama Njyanama, yavuze ko iyo nama yaranzwe no guha buri wese ijambo batanga ibitekerezo bigamije kubaka akarere, ibyakozwe nabi bigakosorwa, ibyakozwe neza bagaharanira kurushaho kubyubaka.

Avuga ko mu ngamba bafashe harimo ugukomeza guhura bungurana ibitekerezo, hanashyirwaho n’umurongo bagiye kugenderaho ubafasha gukomeza guhanahana ibitekerezo, mu rwego rwo kurushaho gukorana n’ubuyobozi bw’akarere.

Uwo muyobozi yavuze ko kuba akarere karaje ku mwanya wa nyuma, byabahaye isomo kandi ko bitazasubira, ati “Intego twihaye ni ukwesa imihigo yose uko tuyifite ubu ku kigero cya 100%, tuzabigeraho dushyize hamwe, yaba urwego rw’Inama Njyanama, yaba urwego rwa Nyobozi n’abaturage, tuzayesa dufatanyije”.

Ni inama abaturage bo mu karere ka Burera bishimiye bavuga ko biteguye gufasha ubuyobozi mu rwego rwo kwesa imihigo, nk’uko bamwe babigaragaje.
Hassan Jean Aimé ati ”Ibitekerezo byatangiwe muri iyo nama, twizeye ko bizagaragaza impinduka mu kwihutisha iterambere ry’akarere”.

Ishimwe Bertrand Bonaventure ati “Twarabyishimiye cyane twizeye ko twese dufatanije gahunda ni Burera ku isonga”.

Abiyingoma Jean Damascene ati “Ni byo rwose. Birakwiye, kugira ngo hafatwe ingamba zatuma iterambere ryihuta”.

Akarere ka Burera kakunze kuvugwamo ubwinshi bw’ibiyobyabwenge na magendu, aho byorohera abaturage kwinjira mu gihugu cya Uganda mu buryo butemewe n’amategeko, nk’akarere gafite imirenge itandatu ihana imbibi n’igihugu cya Uganda.

Ibyo biba intandaro yo kuba ikibazo cy’ibiyobyabwenge gikomeje kugariza abaturage cyane cyane abaturiye imipaka, nk’uko n’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yabishimangiye ku itariki ya 28 Gashyantare 2023, ubwo hasozwaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano hanagaragazwa uburyo uturere twesheje imihigo.

Mu bindi byadindije imihigo muri ako karere, ni imishinga imwe n’imwe akarere kahize ntikayihigura uko bikwiye, irimo inyubako y’ibiro by’ako karere.

Uretse Akarere ka Burera kabaye aka nyuma mu mihigo, muri rusange uturere hafi ya twose tugize Intara y’Amajyaruguru twaje mu myanya itanu ya nyuma, aho Gakenke ari iya 23, Gicumbi iya 24, Musanze ku mwanya wa 25, mu gihe Akarere kitwaye neza muri iyo Ntara ari Rulindo yaje ku mwanya wa gatatu, inahabwa igihembo cy’ishimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ruswa mugutanga no guhabwa akazi nicika burera izabasha byinshi nibyo byayinaniye.

Eddy yanditse ku itariki ya: 23-03-2023  →  Musubize

Banyaburera turabashimiye cyane. Gusa Kugira ngo muzashobore kugera ku ntego muzagerageze kujya mwibikaho amakuru y’akarere kanyu, by’umwihariko abavangira umusaza H E Paul KAGAME ( urugero nk’abiswe abavuga rikumvikana bageraho bakaba aba" chercheurs " ba ruswa a
ho kuyirwanya bakayitera inkunga).

BAZIRUHOZE Anastase yanditse ku itariki ya: 22-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka