Abanyaburayi na Amerika bashinze ADEPR mu Rwanda barimo kuyigenzura

Abanyasuwede bashinze itorero rya ADEPR mu Rwanda babisikanye n’Abanyakoreya, Leta zunze ubumwe za Amerika na Canada, aho barimo kugenzura niba bakongera kurifasha.

Itorero ry’Abapantekote mu Rwanda, ADEPR kuri ubu ribarurirwamo abayoboke barenga miliyoni ebyiri z’Abanyarwanda, ryatangiriye i Gihundwe mu karere ka Rusizi mu mwaka wa 1940 rizanywe n’abamisiyoneri b’Abanyasuwede.

Uretse insengero za ADEPR ziri mu bice byose by’igihugu, hari naho bafite amashuri n’amavuriro, ariko iyo habayeho kutumvikana kw’abarigize, abaterankunga bahita bayihagarika.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itorero ngo ryacitsemo ibice ndetse n’Abanyasuwede bari barishyigikiye bahise bataha iwabo.

Kwiremamo ibice kandi ngo byakomeje kubaho muri iyi myaka ishize aho abayobozi batumvikanaga, bigatuma abaterankunga bari baragarutse bongera guhagarika inkunga yabo.

Ubwo Abanyasuwede bayobowe n’Umushumba wabo Rev. Allan Ekstedt bari basoje urugendo rwabo mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu tariki 09/11/2019, Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Pasitori Ephrem Karuranga yavuze ko bizeye kongera guteza imbere imishinga yadindiye.

Rev. Karuranga agira ati “Ni byiza kugira ngo baze barebe ko ibyo bikorwa bigifite ubuzima cyangwa hari icyo babikoraho, kuko hakundaga kuba impaka zishingiye ku babwirwa ibitari byo.

Nyuma ya Jenoside inkunga zaratanzwe ariko haza kubaho kutumvikana n’ubuyobozi bwariho bitewe n’ibitaragendaga neza muri bwo, ni byo byatumye bahagarika inkunga zabo, ariko mu biganiro tugenda tugirana ubu turi kumwe nk’uko basanzwe bafasha itorero ryacu”.

Umuyobozi w’Abapantekote muri Suede, Rev. Allan Ekstedt avuga ko basuye ibice byinshi bahereye i Kigali, banyura i Rusizi (Cyangugu), Karongi (Kibuye) na Rubavu (Gisenyi), kuva tariki 01/11/2019, kandi ngo bashimishijwe no kwakirwa n’abantu bafite urukundo.

Ati “Iwacu tuzavuga iby’urugendo twagiriye mu Rwanda n’ibyo twahaboneye, kuri ubu itorero ni rinini mu buryo bw’abantu n’ibintu, turagerageza kugumana no kubashyigikira mu buryo bwose bashaka ko tubafashamo”.

Amatsinda y’abayobora Pantekote mu bihugu bya Suwede, Koreya y’Epfo, Leta zunze ubumwe za Amerika na Canada yasubiye mu bihugu byabo abanje gusura no kunamira imibiri iruhuhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

njyewe nshatse kuvuga ku bantu bayoboye Itorero ry ADEPR. NIBA KOKO MURI ABAKOZI B’IMANA, KANDI MUKABA MUSOMA BIBILIYA, MUZAFATE URUGERO KU NTUMWA PAUL WOHOZE WITWA SAWULI, IYO YAJYAGA KUVUGA UBUTUMWA NTIYAKENERAGA IGIHEMBO CYANGWA UBUFASHA BUNDI KUGIRANGO AKORE UWO MURIMO.
ARIKO UZAREBE ABAYOBOZI BA ADEPR B’IKI GIHE, MUTEGEKA ABO MUYOBOYE GUTANGA AMATURO, AMASHIMWE NA 1/10 KUGIRANGO MUKORE UMURIMO MWIYEMEJE KUBUSHAKE BWANYU.

NYAMARA PAUL WE YIRIRWAGA AVUGA UBUTUMWA, BWAKWIRA AKAJYA KUBOHA AMAHEMA AGAKORA N’INDI MIRIMO IMUFASHA KUVUGA UBUTUMWA, ATABEREYE ABAYOBOKE BA YESU UMUZIGO.
IKINDI YAGIYE AVUGA KU ITORERO CYANGWA IDINI RYIZA KO ARI IRIFASHA IMFUBYI, ABAPFAKAZI, ABAKENE N’ABARI MU BIBAZO; ARIKO UBU ABO BAKENE NIBO BAGURIRA ABAYOBOZI B’ITORERO CYANGWA IDINI IMODOKA NZIZA ZO KUBAFASHA KUJYA KUVUGA UBUTUMWA. MUYANDI MAGAMBO UWAKAGOMBYE GUFASHA NIWE UFASHWA.
AKABA ARIYO NTANDARO KU BAFITE UMUTIMA UTARAKEBWE KU BYAHA BITANDUKANYE IBATERAGUKORA IBIDAKWIYE MU MURIMO W’IMANA.
URUKUNDO RWARAKONJE KANDI BYARAHANUWE.ABATERANKUNGA BAZAZA ARIKO ABANYABYAHA NABO NTIBAZABURA.
MUREKE TWIHANIRE KUREKA, IKINDI TUREKE UMWUKA W’IMANA YONGERE ATUYOBORERE ITORERO NIHO BIZAGENDA NEZA. ABAHANURA BAHANURE MU KURI, MU MWUKA NO MU BWENGE. NAWE IBINDI BIVUGWA NI AYANDA.

Gabriel Byaruhanga yanditse ku itariki ya: 28-11-2020  →  Musubize

Alias ,

Benedata itorero rya ADEPR Ntabuzima tugifite kuko tuyobowe nabantu batita kumibereho myiza yabanyetorero ahubwo bakita kunyungu zabo bwite Mbese twebwe abakristo twarumiwe kuko usigaye ugira ijambo mwitorero aruko uri umunyamafaranga imyanya yubuyobozi iragurwa hamwe Ese nkubu ko bashyiraho Comptable batanze ibizamini abandi bo bagiye bapiganwa? Ibihe biragoye Ephrem twati tumwitezeho ubuzima none nawe arihanyuma yabamubanjirije ariko

Uzabakiriho Ladislas yanditse ku itariki ya: 9-04-2020  →  Musubize

Suwede niyo yanze gukorana na ADEPR bavuga ko itorero riyobowe na Leta, nibareke abanyarwanda bigenge begukomeza kubatwara uko bashaka bishingikirije inkunga zintica nikuze.

Rwema yanditse ku itariki ya: 10-11-2019  →  Musubize

Kuva ADEPR yashingwa muli 1940,yaranzwe n’amatiku kugeza n’uyu munsi.Ahanini bishingiye ku moko n’ amafaranga.Muribuka vuba aha Leta ifunga Inteko Nyobozi yose ya ADEPR babashinja kunyereza 2.5 billions/milliards Frw.Igihugu cya Sweden nicyo gifasha idini rya ADEPR.AMADINI Y’iki gihe,atandukanye cyane n’idini Yesu n’Abigishwa be bashinze.Bose bajyaga mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana kandi ku buntu.Yesu agiye gusubira mu ijuru,yasize asabye abakristu nyakuri kumwigana nabo bakajya kubwiriza abantu babasanze aho bari.Aho kubikora,amadini y’iki gihe abwira abayoboke ngo basange Pastor mu rusengero,akabacurangira,bakamuha icyacumi bagataha.

ruzigana yanditse ku itariki ya: 10-11-2019  →  Musubize

Urwanda rufata neza inkunga ruhabwa. Naho mwe abanyetorero mwagakwiye kuba urugero mushaka kuzikenuza no kurya abo zagenewe. We kubeshyera suede ahubwo abo bireba nibikosore.

david yanditse ku itariki ya: 11-11-2019  →  Musubize

turabashimiye MWe muvugana

nabo mujye muguma kubashimira

alias yanditse ku itariki ya: 9-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka