Abantu ntibakwiye kwirara ngo bumve ko Covid-19 yarangiye - Dr. Daniel Ngamije

Minisiteri y’ubuzima iratangaza ko ikibazo cya covid-19 kigihari, ko nta wukwiye kwibeshya ngo yumve ko covid-19 yashize mu gihugu ngo bitume badohoka ku mabwiriza yo kuyirinda.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije

N’ibyagarutsweho na Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Kane tariki 12 Kanama 2021, agaruka ku byemezo by’inama y’abaminisitiri yaraye yemeje ko kuri uyu wa kane tariki 12 Kanama 2021 ibikorwa bitandukanye byongera gusubukura imirimo yabyo, imirenge 40 muri 50 yari muri gahunda ya Guma mu Rugo ikurwamo, ndetse n’amasaha yo gukora no kugera mu rugo akaba yongerewe.

Minisitiri Dr. Daniel Ngamije, yavuze ko ishusho y’icyorezo cya Covid-19 mu gihugu ari nziza muri iyi minsi kuko imibare yagabanutse mu buryo bufatika.

Ati “Nko mu Mujyi wa Kigali imibare yaragabanutse mu buryo bufatika, kuko mu mibare dukunda gukoresha mu bushakashatsi bwo gukurikirana icyorezo twigeze kugera ku bantu 500 bafite ubwandu bwa covid-19 ku bantu ibihumbi 100 mu byumweru bine bishize, uyu munsi wa none turi ku bantu 50 ku bantu ibihumbi 100, n’ukuvuga ngo hari ukugabanuka kugeze ku nshuro 10 mu gihugu hose urebye uko imibare igaragara”.

Dr. Ngamije avuga ko kubijyanye n’abapfa mu byumweru bishize bigeze kujya bagira abantu 23 bapfa buri munsi ariko mu minsi ine ishize abapfa bakaba bari hagati y’abantu 8 n’abantu 10 kuburyo habayeho kugabanuka n’ibura inshuro ebyiri. Ikindi nuko mu gihugu ahavurirwa abarwayi habonekaga abarwayi bashya 30 buri munsi ariko uyu munsi bakaba bageze ku barwayi 10 byerekana ko bagabanutseho inshuro eshatu.

Ibi byose n’ingaruka nziza z’ibisubizo byafashwe muri gahunda irimo Guma mu Rugo ariko kandi ngo abantu ntibakwiye kumva ko ikibazo cya covid-19 cyarangiye nkuko Dr. Daniel Ngamije abisobanura.

Ati “Muri rusange rero umuntu yavuga yuko ikibazo cya covid-19 kiracyahari twe kwibeshya ngo tuvuge ngo covid-19 yashize mu gihugu, oya, kuko mu mibare ikurikirana icyorezo uko giteye kiracyahari kirimo kugabanuka ariko mu gihe tutari twagera nibura ku bantu 5 ku bihumbi 100 tuba tugifite ikibazo, bivuze rero ngo ikibazo kiracyahari tugomba kugumya kubahiriza amabwiriza abantu batirara ngo baceke ko covid-19 yashize mu gihugu iracyahari, ahubwo nuko nkuko twabimenyereje Abanyarwanda uko tugenda dushira mu bikorwa amabwiriza tukanayubahiriza niko imibare igabanuka tukabasha guhangana na cyo”.

Kuba mu mirenge 50 yari yarashizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo hasigayemo 10 harimo irindwi yo mu ntara y’uburasirazuba hamwe n’indi itatu yo mu majepfo ngo nuko ikigaragaramo ubwandu bwa covid-19 buri hejuru ya 5% y’abantu bapimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka