Abafite ubumuga ibihumbi 17 mu Rwanda bakeneye amagare

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Ndimubanzi Patrick aratangaza ko abantu ibihumbi cumi na birindwi (17.000) ari bo bakeneye inyunganirangingo z’amagare mu gihugu hose, naho ku isi bakaba Miliyoni 65.

Dr Ndimubanzi atanga igare
Dr Ndimubanzi atanga igare

Yabivugiye mu gikorwa cyo gutanga amagare 240 mu kigo cya HVP Gatagara cyita ku bafite ubumuga butandukanye mu Karere ka Nyanza.

Amagare agezweho yatanzwe mu bitaro bya Gatagara byita ku bafite ubumuga, ashobora guhinwa agatwarwa mu buryo bworoshye kandi akaba akomeye.

Abayahawe bagaragaza ko ubundi babaga mu bwigunge kuko batabashaga kugenda ngo banasabane n’abandi.

Icyakora n’ubwo bishimira kubona izi nyunganirangingo ku buntu banavuga ko hakiri bagenzi babo bari mu bwigunge kuko badafite ubushobozi bwo kuzigurira kuko zihenze.

Iri gare rigura hagati y'ibihumbi 300 na 500 frw
Iri gare rigura hagati y’ibihumbi 300 na 500 frw

Kadete Nadine wo mu Murenge wa Kimisagara mu Mujyi wa Kigali wiga muri HVP Gatagara na mugenzi we bafite amagare bavuga ko hakwiye gukorwa ibishoboka Leta ikagera no kuri bene abo bacikanwe.

Agira ati, “Amagare aradufasha kuri twe nk’abanyeshuri kujya kwiga, afasha ababyeyi kujya mu mirimo yabo hirya no hino, ariko hari abana bacikanwe hirya no hino batanamenya ibyabereye hano”.

Uhagarariye umuryango Wheelchair Foundation watanze ayo magare ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima agaragaza ko abafite ubumuga bakunze guhabwa akato mu miryango, bigatuma bigunga kandi iyo bitaweho bashobora gutanga umusaruro nk’abandi ari yo mpamvu bahisemo kujya babagenera amagare.

Umuyobozi wa HVP Gatagara avuga ko amagare bahawe adahagije abayakenera
Umuyobozi wa HVP Gatagara avuga ko amagare bahawe adahagije abayakenera

Icyakora umuyobozi w’ikigo cya HVP Gatagara, Frère Kizito Misago, avuga ko amagare 240 bakiriye adahagije kuko bakira umubare munini w’abayakenera dore ko ayatanzwe atanagera ku mubare w’abarwariye mu bitaro bya Gatagara kandi uko bucya bukira ari nako bagenda bakira abakeneye amagare.

Agira ati, “Dufite nk’abana 300 muri iki kigo, ntabwo ayo twahawe ahagije kuko twayatanze ku bantu bose, ntabwo ayo dukeneye ari yo twahawe, ariko hari icyizere cy’uko tuzabona ayandi”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Ndimubanzi Patrick avuga ko ubundi Minisiteri y’Ubuzima itanga amagare bitewe n’ubushobozi uko bugenda buboneka buri mwaka, ari na yo mpamvu abasaba amagare bazakomeza kugerwaho.

Agira ati, “Umwaka ushize twarayatanze, n’uyu mwaka turakomeza kuyatanga, tugenda tuyatanga kandi dukomeje gukora ibarura ry’abayakenera”.

Ndimubanzi avuga ko amagare agenda atangwa uko abonetse kuko ahenda
Ndimubanzi avuga ko amagare agenda atangwa uko abonetse kuko ahenda

HVP Gatagara irimo abafite ubumuga basaga 300, mu gihe mu bigo byayo uko ari bitandatu mu gihugu birimo abagera kuri 600, aba bakagenda basimburana n’abakomeza kugana ikigo.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko igiye gutera inkunga yo kwagura no kongera umubare w’abaganga n’abarimu bakenewe mu gufasha abafite ubumuga muri ibyo bigo bya HVP Gatagara.

Uhagarariye Wheelchair Foundation n'umwana uhawe igare
Uhagarariye Wheelchair Foundation n’umwana uhawe igare
Kadete avuga ko hari abana baheranywe n'icyaro bakeneye amagare yo kwifashisha
Kadete avuga ko hari abana baheranywe n’icyaro bakeneye amagare yo kwifashisha
Abayobozi n'abahawe amagare bafashe ifoto y'urwibutso
Abayobozi n’abahawe amagare bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

World Bank Report yerekana ko abantu bamugaye (Handicaped)barenga 1 billion/milliard,harimo abatumva neza cyangwa batumva na gato barenga gato 460 millions.
Gusa tujye twibuka ko mu isi izaba paradizo ivugwa muli bible,abamugaye bose bazaba bazima nkuko Yesaya igice cya 35 imirongo ya 5-6 havuga.Ibubuhanuzi bwo muli bible iteka buraba,niyo bwatinda,kubera ko nta na rimwe Imana ibeshya.It is a matter of time.Aho gushidikanya,dushake Imana dushyizeho umwete kugirango natwe tuzabe muli iyo paradizo,kubera ko abibera mu byisi gusa,kimwe n’abakora ibyo Imana itubuza batazaba muli paradizo.

gatera yanditse ku itariki ya: 1-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka