Abantu batanu barohamye mu kiyaga cya Cyahoha barimo kwambutsa magendu
Abantu batanu barohamye mu kiyaga cya Cyohoha ya ruguru mu ijoro rishyira tariki 24/07/2012 ubwo barimo kwambutsa inzoga za magendu zo mu bwoko bwa Amstel Bock amakaziya 40 bari bakuye mu gihugu cy’u Burundi rwihishwa.
Iyo mpanuka yabereye mu mudugudu wa Ruyonza, akagari ka Rusenyi, umurenge wa Mareba mu karere ka Bugesera mu ma saa munani z’ijoro.
Abaguye muri iyo mpanuka ni abanyonzi bari gutwara izo nzoga ku magare yabo nyuma yo kuzambutsa amazi; nk’uko byemezwa na Hakizimana Phocas, umwe mu barokotse iyo mpanuka.
Ati “Twari mu bwato turi abantu 9, iyo mpanuka yatewe n’ibiro byinshi kandi turi mu bwato buto bw’ibiti dukoresha ingashya imwe, hari umuntu muri twe washatse gukura telephone mu mufuka ngo ayitabe arihengeka kubera kwizunguza twahise turohama”.
Hakizimana Phocas na Rusingiza Jean Pierre nibo babashije kurokoka. Abapfuye ni uwitwa Shabani Hakizimana, Hagabimana, Gabliel Ntibitangira, Vedaste Niyonsenga na Jean Musabyimana. Uwari utwaye ubwato ndetse na nyiri izo nzoga bo baburiwe irengero.

Ati “maze kugera imusozi nihutiye kujya gutabaza abatuye aho kugira ngo barebe ko hari uwo barokora ariko byabaye iby’ubusa kuko uretse umwe abandi basanze byarangiye”.
Imirambo yose yarohowe ariko haracyabura umugabo umwe witwa Emmanuel Ntawukuriryayo wari utwaye ubwato ndetse n’undi nyiri izo nzoga, bikaba bikekwa ko yaba yahise atoroka kubera ubwoba bw’uko ashobora kubazwa abo bantu; nk’uko byemezwa na Rusingiza Jean Pierre nawe warokotse iyo mpanuka.
Yagize ati “hari mu masaha ya saa tanu z’ijoro ubwo haje umugabo witwa Kayigaba ababwira ko ashaka abanyonzi bo guha akazi ko gutwara inzoga ku magare niko gushaka abandi maze tujya ku ruzi abanza kwambutsa amakaziya 40 nawe arambuka, ubwato bugarutse kudutwara tujyamo tugeze hagati mu kiyaga nibwo twakoze impanuka”.

Izo nzoga zari zivuye mu murenge wa Ngeruka zigiye mu murenge wa Mayange ariko kubera ko aba ari magendu zica mu mukiyaga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mareba, Sebatware Magera, yatangaje ko ibi bitari bisanzwe muri uwo murenge, akaba asaba abaturage ko batakwishora mu bucuruzi bwa magendu kuko ibyo babonye byababera isomo.
Ku gicamunsi cy’uyu munsi hari hagishakwa uburyo imirambo yose yashyingurwa mu gihe ababuriye ababo muri iyo mpanuka bazaga gutwara imirambo kugira ngo bajye kuyishyingura.
Imirambo yarohowe ku bufatanye bwa polisi n’ingabo zikorera mu karere ka Bugesera ndetse n’abaturage.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
Bakabaye bakatirwa burund
Birababaje pe nanjye ndumwe mubashinzwe gucunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo ariko nkumuntu ukunda muntu ndetse n’iGihugu cye wenda yari bunarambure n’ikote rye bakaryamishaho banyakwigendera, ikindi Executif irondo ntabwo ari iryo kuryama bikurikirane nibibangombwa twe nka P Marine tuhikorere.Kandi ndizerako RNP nayo ubwo itaryamye
Ni urukozasoni ibyijyanye n’aya mafoto
ariko kuki mwigira nkabataba mu Rda??? ubwo muzi intervation bakora iyo umuntu yarohamye???babanza se kujya gushaka ibitambaro byo kuryamishaho uwo bari burohore cg bafata ubwato bakihutira gushakisha abaguyemo ngo barebe uwo barokora??? nuvuyemo ari muzima nihariya bamuryamisha !!!ubwo rero usanze bamukandagura wavuza induru ngo ibyo ntibibaho!!! mujye mwishyira mu mwanya wabari kuri terrain mubona kugira icyo muvuga svp
K2D, mbere yo kwandika inkuru mwagiye mubanza kureba amafoto akwiye n’adakwiye kweli. nabaho nibwo nabona ibintu nk’ibi. koko umuntu witabye imana muramushyira ku nkuru ahennye ku twatsi nkaho ari itungo? kabisa muhite mukuraho iriya foto irasebya ikiremwa muntu kandi namwe muri abantu.
ubuse mutandukaniyehe na Television y’u Rwanda ntasoni koko!!!!!!!!!!!!!
Ibi bintu biragayitse!! K2D content editors ibi ni bibi mwakoze. Umuntu wapfuye kumufotora kuriya bibi. Executif w’umurennge na social affairs nabo bakosheje! Igitambaro kigura angahe?Ibyatsi??Njyanama ibafatire ingamba !!
Ntasoni Gufotora umuntu wapfuye Muri Ethique et Déontologie Ntibyemewe.kandi no mumuco gufotora umuntu wappfuye niyo yaba ari mu cyaha si byiza.Mubikureho comme conseil
??????????
Nukuri birababaje ndetse biteye agahinda gupfa kumuntu ntitubyanze ariko abapfuye babarambitse kubyatsi
biragayitse kd biteye isoni n’agahinda kubona umuntu witabye imana arambikwa ku twatsi ahennye nk’itungo!!
bisaba iki kugirango haboneke 10m z’igitambaro cyera ndetse na salle niba nta morgue ihari hanyuma bakareka ba nyakwigendera bakaruhuka mu mahoro?
umurenge n’abawuyobora bahesheje isura mbi igihugu mu kugaragaza abanyarwanda nk’abatagira icyubahiro ku muntu wavuye mu mubiri!
Rwda tv,namwe banyamakuru na ba editors banyu ethique na deontologie by’itangazamakuru ry’umwuga biri he?
biteye isoni n’agahinda!!! hasabwe imbabazi!
Abanyabugesera n abandi bibabereisomo.