Abantu baributswa ko uburenganzira bwabo bufite aho bugarukira

Umunyamategeko Salim Steven Gatali, aributsa abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 bitwaje ko ibikorwa barimo ari uburenganzira bwabo, ko bashobora kubihanirwa kuko uburenganzira bufite aho bugarukira.

Me Salim Steven Gatali aributsa abantu ko uburenganzira bwabo bufite aho bugarukira
Me Salim Steven Gatali aributsa abantu ko uburenganzira bwabo bufite aho bugarukira

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ukuboza 2021, ubwo yari mu kiganiro ku myitwarire y’abaturage mu minsi mikuru isoza umwaka na Covid-19, cyatambutse kuri KT Radio.

Me Gatali avuga ko kugira uburenganzira bitavuze kubukoresha nabi kuko iyo bigenze gutyo umuntu ashobora kubwamburwa ku bw’impamvu rusange cyangwa kubera ko biri ngombwa.

Avuga ko uburenganzira hari urwego rushinzwe kubuha umuturage ndetse rukanamufasha kubugeraho, ariyo Leta.

Yongeraho ko hari ibintu abantu bibeshya bafata imigirire y’ahandi bakayimurira mu migirire yabo, akabibutsa ko aho uburenganzira bw’umuntu bugarukira ariho ubw’undi butangirira.

Avuga kandi ko ingingo ya 21 mu Itegeko Nshinga ivuga ko umuntu afite uburenganzira ku buzima bwiza, ariko iya 45 ikavuga ko Leta ariyo ifite ububasha bwo guha umuturage ubuzima bwiza.

Ati “Ufite uburenganzira bwawe ku buzima kuko bose barabyita ubuzima, ugiye kunywa avuga ko ari uburenganzira bwe, ni ubuzima bwe bwo kunywa.”

Akomeza agira ati “Ariko na none akirengagiza ko umushingamategeko, yewe na we ibye yitoreye kuko Itegeko Nshinga ni itegeko abantu baba baritoreye rigahita rimukumira, rikamubwira ngo ariko ubu burenganzira bwawe hari ushinzwe kubuguha ariwe Leta.”

Avuga ko Itegeko Nshinga riha umuturage inshingano zo gushyira mu bikorwa uburenganzira ahabwa. Ikindi ngo n’ubwo afite uburenganzira ariko ntagomba kubukoresha mu kubangamira ubw’abandi bantu.

Ati “Bivuze ngo niba agiye mu birori by’uburenganzira bwe, nabivamo ibyo akuyemo abitwerere abo asanze mu rugo, abaturanyi ndetse n’abo akorana na bo, kandi ibyo si uburenganzira bwe. Hari igihe rero biba ngombwa ko ikitwa uburenganzira bwawe bushyirirwaho aho bugomba kugarukira, butagomba kurenga.”

Me Gatali avuga ko abantu badakwiye gufata uburenganzira bahabwa n’amategeko ngo barenge inzira, ko ahubwo bagomba kumenya aho bugarukira.

Yihanangiriza abantu bahimba ubutumwa bugufi kuri telefone bugaragaza ko bikingije cyangwa bafashe urukingo rwa Covid-19 kuko baba ari abanyabyaha na mbere y’uko urukiko rubibahamya.

Avuga ko ibyo bigize icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, aho uhamijwe iki cyaha ahanishwa kuva ku myaka itanu (5) kugera kuri irindwi (7) y’igifungo, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 3,000,000 ariko atarenga 5,000,000 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Yungamo kandi ko mu itegeko rihana ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, uwahimbye inyandiko yemeza ko yikingije cyangwa yafashe urukingo rwa Covid-19 ashobora guhanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka 15 kugera kuri 20. Ikandi ngo uwo muntu ashobora guhanirwa kwigomeka ku byemezo by’ubutegetsi.

Me Gatali vuga ko uretse impuhwe za Leta na ho ubundi gereza zakabaye zuzuye abantu bivuruguta mu byaha babyita uburenganzira bwabo no kwishimisha.

Yakanguriye abantu kwemera kwikingiza Covid-19 kuko ari uburenganzira bahabwa n’amategeko kandi na none hari andi mategeko, amabwiriza cyangwa ibyemezo bishobora kumuhana mu gihe atabyubahirije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka