Abantu bakuru muri rusange twari dukwiye no gusaba imbabazi igihugu cyacu-Minisitiri Biruta

Minisitiri w’Uburezi, Dr Vincent Biruta, asanga abantu bakuru muri rusange bo mu Rwanda bari bakwiye gusaba imbabazi igihugu cy’u Rwanda ngo kuko bagihemukiye.

Ibi Minisitiri Biruta yabitangarije, mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera, ku wa gatandatu tariki ya 01/02/2014, ubwo hizihizwaga umunsi w’Intwali z’u Rwanda.

Kuri uwo munsi ufite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda inkingi y’ubutwali” nibwo hatangijwe ibiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ku rwego rw’umudugudu.

Mu biganiro yagejeje ku baturage bo mu murenge wa Gahunga, Minisitiri Biruta yabasabye ko bagombwa kwimakaza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kuko “iratanga uwo mwanya wo kugira ngo Abanyarwanda turebane mu maso tubwizanye ukuri. Niba hari ubuhemu twagize, tububwirane, dusabane imbabazi, ariko dufatanye inzira y’ejo hazaza.”

Minisitiri w’uburezi yakomeje abwira Abanyagahunga ko ubuyobozi bubi bwabaye mu Rwanda ari bwo bwashyize imbere Politiki y’amacakubiri yaje kubyara Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Yongeyeho ababwira ko nta Munyarwanda numwe utaragize igikomere bitewe n’ayo mateka mabi yaranze u Rwanda. Akomeza avuga ko hari abavuga ko badashyigikiye ibyo gusaba imbabazi ngo kuko babifata nk’aho hari bamwe basabwa gupfukamira abandi babasaba imbabazi.

Minisitiri Biruta asanga abantu bakuru muri rusange bari bakwiye gusaba imbabazi u Rwanda kuko baruhemukiye.
Minisitiri Biruta asanga abantu bakuru muri rusange bari bakwiye gusaba imbabazi u Rwanda kuko baruhemukiye.

Minisitiri Biruta avuga ko ariko ibyo bene nk’abo bantu batekereza atari ibyo ahubwo abantu bakuru bose bo mu Rwanda bari bakwiye gusaba imbabazi igihugu cy’u Rwanda kuko bagihemukiye.

Agira ati “Abantu bakuru muri rusange twari dukwiye no gusaba imbabazi igihugu cyacu kuko twagihemukiye. Kuko tutabashije kuvuga tuti ‘Oya turi benshi!’ Kandi twari bakuru twashoboraga kuvuga tuti ‘oya!...

“Iyo rero abantu bavuga ngo jye ntacyo nakoze! Ntacyo wakoze nyine! Ariko kutagira icyo ukora wenda byagize ingaruka. Ndavuga kutagira icyo ukora ntabwo mvuga kudakora ikintu kibi gusa. No kudakora icyiza kandi ubifitiye ububasha bigira ingaruka.”

Minisitiri Biruta akomeza avuga ko abantu bakuru bose bicaye bakisuzuma basanga hari icyo bari gukora cyari gutuma Politiki mbi y’ubuyobozi bwariho icyo gihe idashinga imizi.

Agira ati “Ubundi rero twicishe bugufi umuntu wese wari mukuru kiriya gihe akisuzuma, imyitwarire ye, yasanga yari kugira icyo akora! Yasanga yarashoboraga kugira uwo ahisha! Yasanga yarashoboraga guhanura umwana we wagiye mu nterahamwe! Yasanga yari kubuza umugabo we kwitabira inama z’ubwicanyi!…” .

Minisitiri Biruta avuga ko abumva gusaba imbabazi bitabareba ari ukutabasha kwisuzuma no kwicisha bugufi ariko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” izakomeza kubaho. Hari abamaze kuyakira ngo ariko n’abandi batarayiyumvamo bazajya bayizamo buhoro buhoro.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 2 )

ibyo nibyo cyane! urubyiruko ibibazo duhura nabyo ubu ngubu n’ingaruaka zakozwe nababyeyi bacu boretse igihugu hasi banaduaha amateka mabi nukuri bakwiye gusaba imbabazi kuko hari igihe bataduhaye urugero rwiza.

Kamali yanditse ku itariki ya: 3-02-2014  →  Musubize

iyo abantu bakuru bafata iya mbele mu kwamagana ikibi nta mwana ubayaratinyutse kwijandika mu macakubiri yaje no kutugeza kuri jenoside. iyi gahunda ya ndi umunyarwanda rero igomba kwimakazwa , igatezwa imbere na buri mwana maze tukubaka igihugu kizira amacakubiri

francois yanditse ku itariki ya: 2-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka