Abantu bake ni bo bemerewe kwizihiriza Asomusiyo i Kibeho

Mu gihe mu mwaka ushize wa 2020 kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya (Asomusiyo) utizihijwe nk’uko bisanzwe, hakaba misa gusa ku bakirisitu bake cyane bari bateranye, muri uyu mwaka wa 2021 nabwo abantu bake ni bo bemerewe guterana hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19.

I Kibeho mu Karere ka Nyaruguru ni hamwe mu hari hasanzwe hahurira abantu benshi kuri uyu munsi wizihizwa na Kiliziya Gatolika ku itariki ya 15 Kanama buri mwaka. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko ubusanzwe kuri uyu munsi mukuru hakorwaga ibirori bikomeye. By’umwihariko i Kibeho ku butaka butagatifu wasangaga hahuriye abantu benshi babarirwa mu bihumbi bisaga 40 baturutse hirya no hino ku Isi, ariko kuri iyi nshuro hahuriye abantu bake cyane babarirwa muri 300 mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Janvier Gashema, yavuze ko hari uburyo bwashyizweho bwo kugira ngo abantu babashe gukomeza kwizihiza umunsi mukuru wa Asomusiyo bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo.

Ati “Ubundi uyu munsi mukuru wabaga ari umunsi ukomeye cyane hano mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Kibeho ariko kubera ko turimo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 birasaba ko umuntu uhaza ari uwiyandikishije ku buryo tutarenza umubare w’abantu tubasha kwakira kandi twubahirije amabwiriza yo kwirinda, bishingiye ku mibare isanzwe yakirwa kugira ngo tubashe kwirinda icyorezo.”

Icyorezo cya COVID-19 cyatumye abitabiriye uyu munsi mukuru muri iyi myaka ibiri bagabanuka cyane kandi bubahiriza amabwiriza yo kwirinda
Icyorezo cya COVID-19 cyatumye abitabiriye uyu munsi mukuru muri iyi myaka ibiri bagabanuka cyane kandi bubahiriza amabwiriza yo kwirinda

Yongeyeho ati “Dukoresheje uburyo buhari turakira abantu bacye cyane kugira ngo abahaje tutagira ibyago byo kugira ngo bagende banduzanya covid, abaturiye hafi barabizi ariko n’abatahaturiye barabizi kuko hari uburyo bwacishijwe mu ma Paruwasi bwo kubabwira uko bizagenda, handikwa umubare w’abantu bagomba kuza, abiyandikishije rero ni bo baje hanyuma abatabashije kwiyandikisha hari uburyo twumvukanye na Kiliziya Gatolika bwo kuzana televiziyo ndetse na radiyo kugira ngo byibuze abantu babashe gukurikirana ibirimo kubera ku butaka butagatifu badahari ariko na bo bari kumwe n’umubyeyi Bikira Mariya”.

Mu biyandikishije harimo n’abanyamahanga n’ubwo hari n’undi mubare munini w’abari bifuje kuhagera ariko ntibibakundire kubera ingamba zo kwirinda icyorezo kuko hagomba kwakirwa bacye ugereranyije n’umubare wari usanzwe uhakirirwa.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru yaboneyeho kongera gukangurira abikorerwa gushora imari muri aka Karere.

Ati “Ibyo Leta yasabwaga yarabikoze mu bijyanye n’ibikorwa remezo, umuhanda wa kaburimbo, amashanyarazi, Internet, amazi, uburyo bwo kwivuza ku wagira ikibazo cyo kwivuza ariko ibijyanye n’amacumbi biracyari ikibazo, nkaba nasaba n’abikorera kubyaza umusaruro amahirwe ari mu Karere ka Nyaruguru kuko ni ahantu dufite isoko rihagije. Uretse kuba turi mu cyorezo ariko kandi dutekereza ko kitazahoraho ku buryo uwahashora imari mu bijyanye n’amahoteri yahasanga ibyo bikorwa remezo byashoboye kuhagera hanyuma na we akabasaha kwakira abagana Kibeho kugira ngo umushinga yashoyemo imari abashe kubonamo inyungu”.

Mu bihe bisanzwe kuri Asomusiyo i Kibeho habaga hateraniye abakirisitu benshi baturutse hirya no hino ku isi
Mu bihe bisanzwe kuri Asomusiyo i Kibeho habaga hateraniye abakirisitu benshi baturutse hirya no hino ku isi

I Kibeho ubusanzwe hateraniraga abantu benshi babaga buzuye ku kibuga gihari no mu nkengero zacyo, ariko kuri iyi nshuro abemerewe kuhateranira bahuriye imbere mu ngoro ya Bikira Mariya bituma baba umubare muto cyane ko abarimo na bo batayuzuye kuko hakurikijwe amabwiriza ateganywa yo kwakira umubare muto hagamijwe kwirinda Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese abakristu,tugomba kugendera ku mahame ya Kiliziya Gatolika,cyangwa tugomba kuyoborwa na bible?Imana itubuza kwihimbira ibintu twongera kuli bible.Abigishwa ba Yezu,aribo dukwiye kugenderaho,nta na rimwe basenze cyangwa ngo bambaze Mariya.Nta hantu na hamwe muli bible havuga ko Mariya yagiye mu ijuru afite umubiri.Bible isobanura ko umubiri n’amaraso bidashobora kujya mu ijuru.Nta hantu na hamwe bible ivuga ko Mariya atasamanywe icyaha.Bible ivuga ko abantu bose (na Mariya arimo),bavukanye icyaha.Twemere Kiliziya cyangwa twemere bible??Idini ryigisha ibidahuye na bible,ntabwo Imana iryemera.Nicyo yahoye idini ry’Abafarisayo.

gasarasi yanditse ku itariki ya: 15-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka