Abantu 80 bavuye muri FDLR bageze mu Rwanda
Abanyarwanda 80 barimo abasirikare 17 babaga mu mutwe wa FDLR muri Kongo bageze ku mupaka wa Rusizi ya kabiri mu karere ka Rusizi batahutse mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 04/01/2013.
Aba bantu barimo abagore 14 n’abana 49 bazanywe n’imodoka z’ishami ry’umuryango w’abibumbye ukorera muri Kongo (MONUSCO).

Umusirikari mukuru urimo ni sergent major Sibomana Joseph.
Uyu musirikare avuga ko asanzwe ari umuntu ukunda gusenga none ngo yumvise ijwi rimubwira ngo natahuke mu Rwanda. Ngo yafashe icyemezo cyo gutahuka ku giti cye nuko ageze kuri MONUSCO ahahurira n’abandi.

Abandi bazanye bavuga ko batari bafite amakuru ahagije ku Rwanda akaba ariyo mapmvu batatahukaga. Ariko bagenzi babo batahutse bababwiye ko ari amahoro nabo bafata icyemezo cyo gutahuka.
Abanyarwanda uyu munsi baturutse mu bice bitandukanye ariko abenshi bavuye muri zone Kabare n’iya Walungu. Ngo baza bari benshi ariko bageze ku biro bya MONUSCO hari abakoje kugenda bataje mu Rwanda.

Abatahutse bagiye kujyanywa mu nkambi y’agateganyo ya Nyagatare iri mu karere ka Rusizi aho bazasobanurirwa gahunda za Guverinoma mbere yo kujya mu miryango yabo. Abasirikari bo bazabanza kunyura mu kigo cyo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero.
Euphrem Musabwa
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
nibatahe ntacyo bakoraga peeeeee
amakuruyanyunimeza
War is not a solution but a consequence. In the end it matters not if your fight is just, all it comes down to is the guys you fight with and the day the fight is over.
All men who fight no matter there race creed or color will at some point call on gods grace to see them through that is just a fact of war.
These are the things i learned after 19
years in service in one war zone after another.