Abantu 8 bafatiwe mu makosa yo gukura akagabanyamuvuduko mu modoka

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hari abantu 8 imaze gufatira mu makosa yo gukura utugabanyamuvuduko ‘Speed Governor’ mu modoka zitwara abagenzi.

Abantu 8 bafatiwe mu makosa yo gukura akagabanyamuvuduko mu modoka
Abantu 8 bafatiwe mu makosa yo gukura akagabanyamuvuduko mu modoka

Umuvugizi wa Polisi ACP Boniface Rutikanga, yatangarije Kigali Today ko mu iperereza bakoze mu bintu bitera impanuka basanze harimo umuvuduko ukabije batangira kugenzura ibinyabiziga basanga hari abashoferi bagiye bakuramo utugabanyamauvuduko mu modoka zabo.

Ati "Mu byumweru bitatu bishize twagiye tugira impanuka za hato na hato kandi inyinshi muri zo zikaba zaraterwaga no kutaringaniza umuvuduko mu iperereza twakoze rero twasanze hari imodoka za Bus zitwara abagenzi zakuyemo utugabanyamuvuduko (Speed Governor)."

Nyuma yo kubona ko izo modoka ziri mu bitera impanuka ubu harimo harakorwa igenzura ku modoka zose zitwara abagenzi uwo basanze yarakoze ayo makosa imodoka ye ikavanwa mu muhanda kugira ngo idakomeza guteza ibibazo.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko nubwo impanuka zituruka ku makosa atandukanye akorwa n’abakoresha umuhanda ariko hari ibikwiye gukosorwa harimo nibyo byo kuringaniza umuvuduko mu modoka abashoferi birinda gukuramo icyuma kigabanya umuvuduko.

Ati “Tugiye kuganira n’ibigo bifite mu nshingano zabyo gutwara abantu kugira ngo bashyireho ingamba zibuza abashoferi babo gukora amakosa nk’ayo ashobora no kwambura ubuzima abantu”.

Abatwara imodoka zitwara abagenzi nibo bafatiwe mu bikorwa byo gukuramo utugabanyamuvuduko
Abatwara imodoka zitwara abagenzi nibo bafatiwe mu bikorwa byo gukuramo utugabanyamuvuduko

ACP Rutikanga atanga inama ku bantu batwara ibinyabiziga ko bakwiye kwitwararika no kwirinda gukora amakosa yose ateza impanuka kuko bishoboka.

Ati “Icyo tubasaba ni ukubahiriza amategeko y’umuhanda bakirinda kuvugira kuri terefone, kwirinda gutwara basinze, ndetse no gusuzumisha ibinyabiziga byabo bakareba niba ari bizima nta kibazo bifite, ariko cyane cyane abari gukora ikosa ryo kuvanamo utugabanyamuvuduko mu modoka Polisi izabatahura kandi babihanirwe."

Nyuma y’aba bashoferi umunani bamaze gutabwa muri yombi bazira gukuramo ‘Speed Governor’ mu modoka, ACP Rutikanga avuga ko bazakomeza gukora ubugenzuzi mu modoka zose zitwara abagenzi harebwa ko hatakozwe ayo makosa kugira ngo bikosorwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka