Abantu 70 bategereje kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri kugira ngo bashyirwe mu Ntwari

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) ruratangaza ko mu minsi iri imbere abantu babarirwa muri 70 bashobora gushyirwa mu cyiciro cy’Intwari z’Ingenzi nibaramuka bemejwe n’Inama y’Abaminisitiri.

Kugeza ubu mu Rwanda hari ibyiciro bitatu by’Intwari ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Urwego rw’Intwari z’Imanzi ni rwo ruri hejuru rukaba rugizwe n’intwari zaranzwe n’ibikorwa bidasanzwe birimo no guhara ubuzima mu rwego rwo kwitangira igihugu. Iki cyiciro kirimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema. Yaranzwe n’ubwitange buhebuje ubwo yayoboraga Ingabo za FPR Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora u Rwanda mu mwaka wa 1990 nyuma akarugwaho. Yagiriye akamaro n’abandi benshi kuko yarwanye intambara aharanira guca ubuhunzi haba mu Banyarwanda no banyamahanga no guharanira uburenganzira bwa muntu n’ibindi. Yabereye abantu bose urugero rwiza rw’ubwitange bashobora gukurikiza.

Iki cyiciro kandi kirimo Umusirikare Utazwi Izina, uyu akaba ari Ingabo ihagarariye izindi ngabo zitangiye Igihugu zikagwa ku rugamba mu bihe byashize, iby’ubu n’ibizaza.

Hari n’icyiciro cy’Intwari z’Imena kigizwe n’intwari zaranzwe n’ibikorwa by’intangarugero birimo kwitanga.

Iki cyiciro kirimo Umwami Mutara III Rudahigwa, Michel Rwagasana, Agathe Uwilingiyimana, Félicité Niyitegeka n’abari abanyeshuri b’i Nyange.
Mutara III Rudahigwa wabaye Umwami w’u Rwandamu myaka ya 1931-1959 yagaragaje ibikorwa by’urukundo mu Banyarwanda ashyiraho ikigega cyo kurihira amashuri abana b’Abanyarwanda. Yakuyeho ubuhake abusimbuza akazi, yagabiye abakene, yahirimbaniye ubwigenge.

Michel Rwagasana yabaye Umunyamabanga w’Inama Nkuru y’Igihugu cy’u Rwanda n’Umunyabanga w’Umwami Mutara III Rudahigwa, Yabaye umukozi wa Leta Mbiligi muri Teritwari ya Ruanda-Urundi mu Biro bishinzwe abakozi kavukire i Bujumbura. Yagaragaje ubumuntu mu mibereho ye, agaragaza umutima wo gukunda abantu no kurwanya Politiki y’amacakubiri bituma ahara byose kugeza ku buzima bwe. Yanze gukoresha ububasha yahawe ku nyungu ze bwite, ahubwo aharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Agathe Uwilingiyimana yabaye Minisitiri w’Intebe (Nyakanga 1993-Mata 1994). Yagize umutima wa kimuntu ari Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye. Yahangaye gukuraho akarengane mu mashuri mu gihe abashinze icyo bita iringaniza bari bagitegeka igihugu. Yarwanyije ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse aza kwicwa azira ibitekerezo bye.

Niyitegeka Félicité yakoze imirimo itandukanye irimo kwigisha, kurera, gucunga umutungo, no gufasha abatishoboye. Mu mwaka wa 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi yamusanze ku Gisenyi aho yiciwe azira ko yarwanye ku Batutsi bihishe mu kigo ashinzwe kuyobora cya Centre Saint Pierre.

Harimo kandi n’Intwari z’Abanyeshuri b’i Nyange 47, ariko 7 muri bo bakaba barahise bitaba Imana barimo uwitabye Imana nyuma azize ingaruka z’igitero).
Abo banyeshuri batewe n’abacengenzi banga kwitandukanya tariki ya 18/03/1997 mu ijoro.

Iri shuri ryisumbuye riherereye mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Ngororero ahari mu Ntara ya Kibuye. Mu mwaka wa 1997 ubwo mu Rwanda hari umutekano muke, abacengezi bateye iri shuri binjira mu mwaka wa 5 n’uwa 6. Basabye aba banyeshuri kwitandukanya, babasaba ko Abahutu bajya ukwabo n’Abatutsi ukwabo, abanyeshuri basubiza bavuga bati: “Twese turi Abanyarwanda”. Nibwo abacengezi batangiye kubarasa. Bamwe muri bo barapfa abandi barakomereka.

Ikindi cyiciro ni icy’Intwari z’Ingenzi. Uru rwego rugenewe Intwari ifite ibitekerezo byiza cyangwa ibikorwa by’indashyikirwa birangwa n’ubwitange, bifite akamaro kanini kandi biri ku rwego rwo hejuru. Nta ntwari iraboneka ngo ishyirwe muri uru rwego.

Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri CHENO, Rwaka Nicolas, avuga ko hakozwe ubushakashatsi bugamije gushyira bamwe mu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu rwego rw’Intwari z’Ingenzi.

Rwaka yagize ati “Twarangije gukora ubushakashatsi ku rwego rwacu, urutonde rw’abantu babarirwa muri 70 turushyikiriza inzego nkuru z’Igihugu.”

Ubwo bushakashatsi bwakozwe kuva muri 2014 kugeza muri 2020, ahakusanyijwe amakuru kuri abo bantu bashobora kuvamo abashyirwa mu Ntwari, abandi bagahabwa imidari n’impeta by’ishimwe.

Inkuru bijyanye:

Nawe waba Intwari bidasabye ko uhara amagara - CHENO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byiza. Mbere y’uko about Bantu bemezwa bazabanze batangazwe mbere tubatangeho amakuru. Hari n’abndi bahari mutamenye tunajanishe turebe!

patricia yanditse ku itariki ya: 1-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka