Nawe waba Intwari bidasabye ko uhara amagara - CHENO

Urwego rw’Igihugu rw’Intwari Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), ruratangaza ko buri wese ubishaka kandi ubiharanira ashobora kuba Intwari bitagombye gusaba ko abura ubuzima, kuko ubutwari bukenewe uyu munsi ari ubuteza imbere imibanire n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Mu Ntwari z'u Rwanda bitanze bagahara amagara yabo ku nyungu z'Abanyarwanda harimo Fred Gisa Rwigema n'abandi
Mu Ntwari z’u Rwanda bitanze bagahara amagara yabo ku nyungu z’Abanyarwanda harimo Fred Gisa Rwigema n’abandi

Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri CHENO, Rwaka Nicolas, avuga ko hari gukorwa ubushakashatsi bwenda kugera ku musozo bugamije gushyira bamwe mu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu rwego rw’Intwari z’Ingenzi, uru rukaba ruzaba rukurikiye urwego rwa kabiri rw’Intwari z’Imena.

Uru rwego rw’Imena rugizwe n’Intwari zatabarutse n’izikiriho zigizwe n’abari abana b’i Nyange banze kwitandukanya hakurikijwe ubwoko, ubwo baterwaga n’abacengezi bakabicamo barindwi mu 1997 i Nyange mu karere ka Ngororero mu ntara y’i Burengerazuba.

N’ubwo ibikorwa by’ubutwari bisaba ko bibaye ngombwa wanahara ubuzima bwawe nk’uko bigaragara ku Ntwari z’Imanzi, aho uri muri urwo rwego agomba kuba yarakoze ibikorwa by’indashyikirwa bikanamwambura ubuzima, kuvuga ubutwari uyu munsi bisobanurwa mu buryo bwinshi hakurikijwe Indangagaciro za ngombwa ngo umuntu ashyirwe mu rwego runaka rw’Intwari.

Ni ibiki wakora ngo ugirwe Intwari?

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi byabaye ngombwa ko umuco w’Ubutwari wongera kuvomwa mu bya kera byarangaga ubutwari bw’Abanyarwanda birimo kugira umutima ukomeye kandi ucyeye, uwo mutima ukaba udatinya, udahishira ikibi ahubwo ugishyira hanze.

Ibindi byatumaga umuntu aba Intwari binashingirwaho mu bushakashatsi bwo gushyira umuntu mu rwego rw’Intwari, harimo gukunda Igihugu nk’ikintu cy’Ingenzi cyaranze abakurambere b’Abanyarwanda ibyo bikaza gucika nyuma y’Abakoroni ubwo bacagamo Abanyarwanda ibice bakimakaza amacakubi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rwaka asobanura ko Intwari z’u Rwanda rwo hambere zakundaga Igihugu zigaharanira ubwenegihugu bumwe bw’Abanyarwanda kandi zikaba zanakwitangira Igihugu ku nyungu za benshi, ku buryo zanahara ubuzima bwazo, urugero ni nk’uko byagendaga ku bitwaga ‘Abacengeri’ bitangaga ngo bicwe n’ababisha, ariko barinde Umwami n’Ingabo ze.

Kugira ukuri no kureba kure n’ubushishozi ni ikindi kintu cy’ingenzi ushaka kuba Intwari yashingiraho, kuko byagaragaye ko abantu benshi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kubera kudashishoza ku ngaruka byateza Abanyarwanda bose, uyu munsi abadashishoza bakaba barangwa no kudashyira mu bikorwa inshingano zabo.

Hari kandi kugira ubwamamare mu butwari kubera ibikorwa bishimwa n’abantu benshi, kuba umunyakuri n’ubupfura, kugira ubumuntu no kubaha buri wese mu mibereho ye na byo biri mu bishingirwaho mu bushakashatsi bugamije kugira abantu Intwari.

Abakora ibikorwa bihebuje bataragirwa Intwari babiherwa impeta z’ishimwe?

Ibyiciro by’Intari uko ari bitatu kugeza ubu ni Imanzi, Imena n’Ingenzi, aba ba gatatu bo bakaba bataratangira gushyirwamo kuko bagikorwaho ubushakashatsi ariko hari n’izindi Mpeta bashobora guhabwa zigaragaza ibikorwa byabo by’indashyikirwa.

Izo ni nk’Impeta yo kubohora Igihugu yitwa Uruti, Impeta yo kurwanya Jenoside yitwa Umurinzi, Impeta y’icyubahiro ihabwa abakuru b’Ibihugu n’abayobozi bakuru muri Guverinoma yitwa Agaciro, Impeta y’ubucuti yitwa Igihango, Impeta y’umurimo yitwa Indashyikirwa, iyi ikaba ari nshya kuko itari isanzweho.

Hari kandi izindi Mpeta zihabwa abakoze ibikorwa by’Indashyikirwa zirimo Impeta y’Umuco yitwa Indangamirwa, hagaheruka impeta ya karindwi yitwa Ubwitange, ibyo byose ngo bikaba bigamije gushimira umuntu wakoze ibikorwa byiza atabaye Intwari.

Abana b'i Nyange
Abana b’i Nyange

Ubutwari bufite uruhare runini mu Bumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Urwego rw’Igihugu rw’Intwari Imidari n’Impeta by’Ishimwe, rutangaza ko Ubutwari bufite uruhare runini mu Bumwe n’Ubwiyunge kuko Igihango gihuza Abanyarwanda ari kimwe mu biranga Intwari.

Rwaka avuga ko ashingiye ku Ndangagaciro z’Ubutwari, ntawe waba Intwari adaharanira Ubumwe n’Ubwiyunge.

Agira ati, “Ntawe waba Intwari atubahiriza Igihango Abanyarwanda bafitanye, utazi neza ko Abanyarwanda bakwiye kuba bafatanya, bunga ubumwe bakorana neza ntabwo yaba Intwari. Niba Intwari igomba kurangwa no gukunda Igihugu, nta muntu waba Intwari adaharanira Ubumwe bw’abenegihugu”.

Yongeraho ati, “Nta muntu waba akunda Igihugu adaharanira iterambere ryacyo, nshingiye ku ndangagaciro yo kuba intangarugero, nta muntu waba Intwari adaharanira gushyira hamwe no gufatanya kw’Abanyarwanda. Mu gihe indangagaciro yo kugira ubupfura no kugira ubumuntu ari ikintu cy’ingenzi cyane ku isi, ibyo kandi bigirwa n’umuntu uharanira Ubumwe n’Ubwiyunge”.

Intwari z’Imena zivuga iki ku butwari bukenewe uyu munsi

Nyuma y’uko ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda bigaragayemo umuco w’Ubutwari kandi bikagira uruhare mu kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda by’umwihariko ababyiruka, Intwari z’Imena zisanga ubutwari bukwiye gushingira ku gukunda umurimo no kuwuhesha agaciro kugira ngo iterambere ry’Igihugu rirusheho kwihuta.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Intwari z’Imena, Phanuel Sindayiheba, avuga ko urubyiruko rw’uyu munsi rukwiye kurangwa no gukura amaboko mu mifuka rugakora kuko ntawe wakunda Igihugu cye atagikorera kandi gukorera Igihugu bitari iby’umuntu ku giti cye ahubwo bisaba ubufatanye, kandi ntawe waba Intwari adakorera Igihugu.

Ati, “Kugira ngo ejo tuzabone Intwari zibereye Igihugu koko, ni uko urubyiruko rwacu rusigaye rukura rwanga gukora rukwiye kwikosora rukisubiraho kuko bikomeje gutyo byaba binyuranyije n’umuco w’Ubutwari. Ababyeyi bakwiye kuba maso bagatoza abana umurimo bagakura bashishikajwe no gukorera Igihugu, ni wo murage mwiza urubyiruko rukwiye kandi ubwo ni ubutwari”.

Teodette Abayisenga ni umwe mu Ntwari z’Imena uhamya ko mu 1997 ubwo abacengizi babateraga aho bigaga i Nyange, byari bikomeye kwiyemeza gushyira hamwe no kwanga kwibona mu ndorerwamo y’amoko basabwa kwitandukanya.

Avuga ko kuba abari bato icyo gihe biga mu mashuri yisumbuye barabigezeho, byatewe no gukundana hagati yabo bagamije kubaka Umunyarwanda uzira amacakubiri, ibyo bikaba bikwiye kubera abandi bose isomo rikomeye kuko u Rwanda ruzubakwa n’amaboko y’abana barwo ntawe usigaye.

Agira ati, “Iriya mbuto twayigezeho kuko twirinze ko umwe muri twe yashaka gukiza amagara ye kuko n’ubundi icyahungabanyije Ubumwe bw’Abanyarwanda ni amoko. Twarabishoboye kandi iyo abantu bishyize hamwe bigaragara ko byubaka kuko Jenoside ntawayungukiyemo”.

Nyange ubu yagizwe Igicumbi cy’Intwari z’Imena imariye iki abahiga?

I Nyange hashyizwe ikimenyetso cy'ubutwari bwaranze abana bahigaga kiri mu ishusho yo gufatana mu biganza nko kunga ubumwe no kwanga kwitandukanya
I Nyange hashyizwe ikimenyetso cy’ubutwari bwaranze abana bahigaga kiri mu ishusho yo gufatana mu biganza nko kunga ubumwe no kwanga kwitandukanya

Ubuyobozi bw’ishuri rya Nyange aho Intwari z’Imena zigaga bugaragaza ko kuba ikigo cyarashyizweho uburyo bwo gusigasira amateka y’ubutwari biri mu bifasha abanyeshuri bahiga gutozwa hakiri kare umuco w’ubutwari.

Abanyeshuri kandi bashinze Ihuriro ry’Ubutwari bahuriramo bakaganira ku mateka yaranze Abanyarwanda kandi bemeza ko ibyo baganira bizatuma barushaho gutora umuco w’Ubutwari, kuko bazi neza ko guharanira Ubunyarwanda ari kimwe mu bizatuma barushaho kubaka Igihugu cyiza kibabereye.

Bimwe mu bikorwa by’Ihuriro ry’Ubutwari bashinze harimo gufasha abatishoboye baturiye ishuri bigaho, gutanga no kungurana ibitekerezo kuri ‘Ndi Umunyarwanda’ no gufashanya mu masomo ku ishuri.

Abanyeshuri bavuga ko ahari ubumwe abantu babasha kubana mu mahoro bityo bakubaka igihugu cyiza, kuko kubaka ubumwe bituma uwo muri kumwe wamwitangira kabone n’iyo wahasiga ubuzima.

Rwaka avuga ko hari impeta zihabwa abataraba Intwari ariko bakoze ibikorwa bihebuje
Rwaka avuga ko hari impeta zihabwa abataraba Intwari ariko bakoze ibikorwa bihebuje
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuba intwari ni byiza.Hari ababa intwari ku rugamba,abitangira abandi,abakora ibihambaye,etc..Gusa intwari isumba izindi zose,ni yezu wemeye kwitangira abatuye isi yose kugirango bazabone ubuzima bw’iteka.Mu maso y’imana,intwari ni abantu bakora ubushake bwayo.Abo nibo bonyine izaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.

kemayire yanditse ku itariki ya: 30-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka