Abantu 6 bageze mu karere ka Gakenke bavuga ko ari bamwe mu birukanwe muri Tanzaniya

Nyirababiligi Marthe w’imyaka 42 ari kumwe n’abana be bane n’abandi babiri b’abavandimwe be bageze mu Karere ka Gakenke ku mugoroba wa tariki 14/01/2014 ngo bavuye mu Nkambi ya Kiyanzi, Akarere ka Kirehe n’amaguru bakaba bari bamaze ibyumweru bibiri mu nzira.

Uyu mubyeyi yabwiye Kigali Today ko icyatumye ataza mu modoka nk’abandi ari uko bashakaga kumujyana mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Gikonko kandi yari yandikishije mu Karere ka Gakenke kuko ari ho yabwiwe ko akomoka, nibwo yafashe inzira n’amaguru.

Ngo yavuye i Kirehe ageze mu Karere ka Ngoma afata inzira y’icyaro agera mu Karere ka Bugesera akomeza mu Mujyi wa Kigali anyura mu Karere ka Gicumbi abona kugera mu Karere ka Gakenke. Nyirababirigi yemeza ko aho banyuze hose nta kibazo cy’icumbi n’inzara bahuye nacyo kuko barabakiraga bakanabagaburira.

Uyu mubyeyi avuga ko yageze mu nkambi mu cyiciro cya kabiri cy’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya avuye mu Ntara ya Kigoma, Akarere ka Kibondo aho yabanaga n’umugabo we na we w’Umunyarwanda ariko kuva igihe Abatanzaniya babameneshaga baburanye.

Nyirababiligi Marthe hamwe n'umuryango we bategereje imodoka yo kubajyana aho abandi bari.
Nyirababiligi Marthe hamwe n’umuryango we bategereje imodoka yo kubajyana aho abandi bari.

Nyirababiligi ngo yavukiye muri Tanzaniya aranahakurira ariko ntabwo azi ururimi rw’igiswahili uretse ngo gake cyane kimwe n’abana be bose. Ikindi, iyo ubarebwe ku maso ubona batananiwe nk’abantu bakoze urugendo rurerure bakaba bamaze ibyumweru bibiri mu nzira bigatuma umuntu atakwizera neza ibyo bavuga.

Ubwo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bo muri ako karere bagezwaho ko bagomba gutuza Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bagaragaje impungenge ko hari abashobora kubyitwaza kandi basanzwe baba mu gihugu bakigira impunzi kugira ngo babone amasambu.

Umuryango wa Nyirababiligi ugiye gusanga abandi Banyarwanda basaga gato 40 birukanye muri Tanzaniya bakiriwe mu Karere ka Gakenke mu cyumweru gishize bakaba bacumbikiwe by’agateganyo mu Murenge wa Cyabingo mu gihe bagishakirwa amacumbi n’amasambu yo guhinga.

Si aba gusa bakiriwe mu Karere ka Gakenke, hari abandi 47 birukanwe muri Tanzaniya bo baje bahita basanga imiryango yabo basize.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 1 )

babanze barebe neza niba atari batekamutwe dore ko mu rwanda imitwe yabaye myinhi maze nabasanga ari ukuri babatuze nk’abandi bose kandi basanze babeshya barebe ikibyihishe inyuma

agata yanditse ku itariki ya: 15-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka