Abantu 49 bakurikiranyweho gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha

Abantu 49 bafitiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Rwezamenyo bakurikiranyweho gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.

Bemera ko gutwara ikinyabiziga wanyoye ari imwe mu mpamvu zishobora gutuma ukora impanuka
Bemera ko gutwara ikinyabiziga wanyoye ari imwe mu mpamvu zishobora gutuma ukora impanuka

Bose uko ari 49 bafashwe guhera ku itariki 09 Nzeri 2021 kugera tariki 12 Nzeri 2021, bakaba bemera icyaha bakagisabira imbabazi kuko harimo n’abafashwe bakoze impanuka zatewe n’uko bari basinze, bagatwara ibinyabiziga birimo moto n’imodoka kandi batayobewe, kuko hari amategeko ahana umuntu uwo ari we wese utwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha.

Tuyisenge Jean de Dieu Fils wo mu Murenge wa Rusororo, avuga ko yafashwe amaze gukora impanuka ya moto nyuma yuko yari avuye mu birori by’umuvandimwe, bamushyizeho igipimo basanga afite 3.33 bya alukoro.

Ati “Kugira ngo bamfate ni uko naguye ndakomereka, nta mbaraga zo gushobora kwisayidira nari mfite. Maze imyaka itanu ntwara ariko ni ubwa mbere nari nguye bikaba byatewe nuko nari nasomye ku nzoga. Nari mvuye kureba umuvandimwe wanjye yarabyaye twishimiraga ko yagize urubyaro, mu kugasoma rero twararengereye ntabwo namenye izo ari zo ariko twirisanzuye ku kigero cy’uko umuntu asinda”.

Ati “Nagira inama abantu batwara ibinyabiziga yo kureka gutwara wanyoye ibisindisha kuko biteza impanuka ndetse bikabangamira n’uruja n’uruza rw’abagenda mu muhanda”.

Emmanuel Kangi wo mu uMrenge wa Nyakabanda amaze imyaka irenga 20 atwara imodoka, yafashwe amaze gukora impanuka bamupimye basanga afite alukoro mu mubiri ingana na 1.45.

Ati “Kubera ko umumotari yari anyinjiranye noneho ndavuga nti umuntu yari atwaye arakomeretse jye sinshobora kugenda ntajyanye umurwayi kwa muganga, noneho haba haje abategetsi barapima. Ako kantu nari nakanyoye nimugoroba nari nzi ko kadashobora kugaragara, bagenzi banjye nababwira ko babireka”.

Ubwo berekwaga itangazamakuru uko ari 49 aho bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rwezamenyo, bemera ko bakoze icyaha kandi bakabikora batayobewe ko bibujijwe, bakaba basaba imbabazi Abanyarwanda ari na ko bagira inama abandi bashoferi ko bacika ku muco wo gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.

Umuvugizi wungirije wa polisi CSP Africa Apollo Sendahangarwa, asaba abatwara ibinyabiziga gucika ku ngeso yo gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha kuko bibujijwe.

Ati “Dukomeje gukangurira abantu batwara ibinyabiziga yuko badakwiriye kunywa inzoga, ntabwo bakwiriye kunywa inzoga bagiye gutwara imodoka hano mu Rwanda birabujijwe. Twarabihagurukiye tubishyiramo ingufu nyinshi kuko abantu badakwiriye kubura ubuzima bwabo kubera kwitwara nabi, kuko gutwara imodoka wasinze ugakora impanuka ukica abantu, n’ibintu bigayitse mu by’ukuri”.

Uretse abantu 49 bafatiwe i Kigali, guhera ku itariki 09 kugera kuri 12 Nzeri 2021, mu turere twa Bugesera, Gatsibo, Karongi, Kamonyi, Musanze, Ngororero, Huye, Rubavu na Ruhango hafatiwe abandi 21 batwaye imodoka banyoye ibisindisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka