Abantu 4500 bagiye gupimwa COVID-19 hanze ya Kigali - MINISANTE

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko abantu 4500 hanze ya Kigali bagiye gupimwa ubwandu bwa COVID-19 mu rwego rwo kumenya uko icyorezo gihagaze mu gihugu.

Dr. Daniel Ngamije, Minisitiri w'Ubuzima mu Rwanda
Dr. Daniel Ngamije, Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije, yatangaje ko gupima ubwandu bwa COVID-19 bizakorwa ku bantu bake mu rwego rw’ubushakashatsi bugamije kumenya neza uko ubwandu bw’iki cyorezo buhagaze mu gihugu, by’umwihariko hanze ya Kigali nyuma y’uko mu Karere ka Gicumbi hagaragaye umurwayi wa COPVID-19.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko imibare y’abakira icyorezo cya Coronavirus igenda irushaho kuzamuka ari nako abagaragarwaho n’ubwandu bushya bagenda bagabanuka nk’uko byerekanwa n’ibipimo bikorwa buri munsi.

Ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo y’u Rwanda, ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 18 Mata 2020, Minisitiri w’ubuzima Dr. Ngamije Daniel yavuzee ko hanze ya Kigali hagaragaye abantu bake, ari na yo mpamvu hakwiye gukorwa ubushakashatsi ngo harebwe uko icyorezo gihagaze, ibizava mu bushakashatsi ku bazapimwa bufite icyo bisobanuye ku byemezo byo kwirinda iki cyorezo nyuma ya 30 Mata 2020.

Yagize ati “Turashaka rero kumenya uko icyorezo gihagaze hirya no hino mu gihugu cyane cyane hanze ya Kigali muri iyi minsi twongerewe kugeza ku ya 30 Mata 2020 tuzaba twamaze gusuzuma abantu 4500 cyane cyane hanze ya Kigali.

Dukeka ko abo bantu badahari dushingiye ku bushakashatsi bugufi twakoze mu byumweru bibiri bishize, ariko turashaka kumenya uko icyorezo gihagaze hirya no hino kuko bizatuma tubasha kumenya uko ibindi byemezo bizafatwa nyuma ya tariki 30 Mata”.

Nubwo imibare y’abakira igenda yiyongera kandi ubwandu bukagabanuka, Minisitiri w’Ubuzima avuga ko bitavuze ko icyorezo kidakaze, ahubwo ko hakwiye gukomeza gukaza ingamba kuko aho bidakorwa usanga abaturage bahitanwa na cyo cyane.

Agira ati “Abantu ntabwo bagomba kubyitiranya n’uko icyorezo kidakaze, mujya mubona ku mateleviziyo uko abantu bapfa, bariya ntaho dutandukaniye na bo, wenda ahubwo ni uko bashobora kuba baratangiye gupima igihe cyarenze cyangwa bakarwara COVID-19 banafite ubundi burwayi.

Ntabwo tugomba gutegereza kuzababikira Umunyarwanda ngo tubone kubona ko iki cyorezo gikomeye, kirakomeye cyane ku buryo abaturage bakwiye gukomeza gukurikiza amabwiriza bahabwa na Leta”.

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko muri rusange Abanyarwanda bashyira mu bikorwa amabwiriza yo kuguma mu ngo ariko hari n’abayica nkana, ibyo bikaba byakomeza gushyira abantu mu kaga.

Aha aratanga urugero rw’uherutse gutahurwaho COVID-19 kandi atarigaragaje mbere ahubwo agakomeza ibikorwa byo gucururiza inzoga iwe.

Ati “Hari amakuru ko abantu bagihuriza abantu hamwe mu ngo bagakoresha iminsi mikuru y’amavuko, hari umurwayi twafashe nimugoroba arembye kandi yari anafite akabari iwe mu rugo ku buryo atanamenya uwamwanduje”.

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko igihe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yashyirwa neza mu bikorwa, ari bwo buryo bwo guhangana n’icyorezo kandi bikaba byarushaho kugabanya ingamba zikaze ziri kugenda zifatwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Kwirinda biruta kwivuza abantu bakwiriye kubyumva bakubahiriza amabwiriza duhabwa n’ubuyobozi abayarengaho bagakubitwa akanyafu.

Tuza yanditse ku itariki ya: 19-04-2020  →  Musubize

IRI JAMBO NTIRYUZUYE NTIYATUBWIYE ICYO BAZAGENDERAHO BAPIMAABANTU N AHANTU BAZIBANDA

IKINDI ABATURUKA HANZE Y IGIHUGU BAGASHYIRWA MU KATO KA 14 JRS NI MIKE KUKO NATWE TUMAZE UKWEZI TUTAVA MU NZU KANDI NTA NDWARA TUGARAGAZA BANZE KUTWEMERERA GUKOMEZA IMIRIMO YACU UBWO SE ABO BAHA 14 SIBO BAZAYITUZANAMO? CYANE BATURKA MURI TANZANIYA BANZE GUFUNGA

habimana yanditse ku itariki ya: 19-04-2020  →  Musubize

Oya rwose nanjye ndumva izo 14jrs ari nkeya kumuntu uvuye hanze. At least ukwezi. Nibwo yaba amaze gutanga ikizere. Naho ubundi twashira!

Silas yanditse ku itariki ya: 21-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka