Abantu 35 bari mu bitaro bazira indwara itaramenyekana

Abayoboke b’idini ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi 35 bagiye mu busabane nyuma y’igabiro ryera ryabaye kuri icyi cyumweru tariki 27/05/2012 mu mudugudu wa Gasaka, akagari ka Kigeme, umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe bamaze kugera kwa muganga nyuma yo gufatwa n’indwara itaramenyekana.

Mu bamaze kugera kwa muganga ku bitaro bya Kigeme harimo abanyashuri 15 n’abaturage 20. Bafite ikibazo cy’uburwayi bwabafashe bakababara umutwe no mu mugongo no guhinda umuriro.

Bavuga ko bariye umuceri n’ibishyimbo n’isupu y’ubunyobwa ariko icyateye ubwo burwayi nyacyo ntikiramenyekana neza.

Kigali Today irakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.

Jacques Furaha

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka