Abantu 3000 bazitabira “Transform Africa” igiye kongera kubera i Kigali
Ku nshuro ya gatatu u Rwanda rugiye kongera kwakira inama yiswe “Transform Africa” igamije kongera umuvuduko w’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri Afurika.

Iyi nama biteganyijwe ko izabera i Kigali kuva ku itariki ya 10 kugeza ku ya 12 Gicurasi 2017, ikazitabirwa n’abantu bagera ku bihumbi bitatu bazaturuka mu bihugu 17 bigize umuryango ‘Smart Africa’.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Mata 2017 nibwo Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yatangaje ibi, mu kiganiro Abaminisitiri batandukanye bagiranye n’abanyamakuru, kigamije kuvuga kuri bimwe mu byemezo byafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yabaye ku itariki ya 05 Mata 2017.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko ibizavugirwa mu iyo nama byose bizaba biganisha ku kugira imijyi irangwa no gukoresha ikoranabuhanga muri Afurika, urubyiruko rubigizemo uruhare.
Agira ati “Twifuza ko urubyiruko rwakwitabira iyi nama ku bwinshi kugira ngo harebwe icyakorwa ku nsanganyamatsiko ijyanye no kugira imijyi ikeye (Smart cities).
Ni ukuvuga imijyi ikoresha ikoranabuhanga mu gutanga servisi ku baturage, imijyi ifite isuku kandi yihuta mu iterambere ry’ubukungu.”
Akomeza avuga ko iyo nama izaba irimo izindi nk’iy’abagore mu by’ikoranabuhanga (Smart Women Summit), iy’ihuriro ry’abayobozi b’imijyi ya Afurika n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Ibi byose ngo bizaba bigamije kureba uko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bihugu bya Afurika ryazamuka.
Ati “Ibizaganirwaho muri iyi nama byose bigamije ko umuvuduko ikoranabuhanga rifite muri Afurika wiyongera, bityo rihinduke nka moteri y’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage ba Afurika.”
Minisitiri Nsengimana ahamaagarira Abanyarwanda kuzaha servisi nziza abazitabira iyi nama mpuzamahanga.
Ati “Turifuza ko Abanyarwanda bazagira uruhare runini mu gutuma aba bashyitsi bazagira ibihe byiza mu Rwanda.
Turifuza ko abatanga servisi cyane cyane iz’amahoteri, umutekano, gutwara abantu n’ibintu, interineti n’izindi, bazinoza ku buryo abazadusura bazabona ibyo bazakenera byose kandi ku gihe.”

Yongeraho ko iyi nama abazayitabira bisanzwe bazatanga amadorari ya Amerika 200, arenga ibihumbi 165RWf.
Naho ngo abazakenera guhuzwa n’abafatanyabikorwa bazatanga amadorari 500, arenga ibihumbi 412RWf. Ayo mafaranga ngo ni ayo gufasha mu itegurwa ry’iyo nama.
Inama ya “Transform Africa” ku nshuro ya kabiri yabereye mu Rwanda kuva ku itariki ya 19 kugeza ku ya 21 Ukwakira 2017.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubwo ntibibeshye amatariki indi nama yabereyeho? Ni 2017 cyangwa 2017.