Abantu 30 bava mu bihugu 8 by’Afurika barahugurwa ku kurinda umutekano w’abana
Abavili, abapolisi n’abasirikare 30 bava mu bihugu umunani by’Afurika y’Iburasizuba, kuri uyu wa mbere tariki 01/09/2014 batangiye amahugurwa ku burenganzira bw’abana no kubarinda mu bihe by’intambara mu Ishuri Rikuru ry’Amahoro (Rwanda Peace Academy) riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.
Umuyobozi w’ishuri Rwanda Peace Academy, Col. Jules Rutaremara yabwiye Kigali Today ko aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kongerera ubumenyi n’ubushobozi abasivili by’umwihariko kugira ngo bazitabazwe mu kubungabunga umutekano w’abana mu bihe by’umutekano muke.
Col Rutaremara agira ati: “Icyo agamije ni uguha ubumenyi n’ubushobozi abantu twumva bashobora kuzakora mu peace support operations (ibikorwa byo kugarura amahoro) mu bice birimo imvururu ariko cyane cyane bitaye ku kibazo cy’abana, bakita ku kumenya uburenganzira bwabo, bakita kumenya uko barinda uburenganzira bwabo...”.

Col. Jules Rutaremara asobanura ko kubaka ubushobozi bw’ingabo n’abapolisi bo mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba bigeze kure ariko ubw’abasivili buracyari hasi, amahugurwa nk’aya ngo ni uburyo bwo kubuzamura bakazaza bagira uruhare bikorwa by’uyu muryango.
Abana, by’umwihariko abana b’abakobwa n’abagore bakunda gushegeshwa n’imvururu bitewe n’imbaraga nke n’imiterere yabo ngo basambwanwa ku ngufu ndetse bakanicwa, nk’uko byagarutsweho na Zaina Nyiramatama, Umuyobozi wa Komisiyo y’Abana.
Na none kandi Isura y’uko uburenganzira bw’abana n’ejo hazaza habo ihagaze mu bihugu bimwe na bimwe by’Afurika ngo si nziza kuko abana ibihumbi 100 muri Mali babaye impunzi naho mu gihugu cya Somaliya nta politiki ifatika yo kwita ku mibereho myiza y’abana kubera ikibazo cy’intambara yabaye karande; nk’uko bishimangirwa na Francis Onditi, umuhuzabikorwa ushinzwe kurinda uburenganzira bw’abana muri Save the Children.

Francis Onditi yabwiye abitabiriye ayo mahugurwa ko akurikije uko bihagaze ngo abantu ntibakwiye kurebera. Ati: “Ukurikije ubunini bw’amakimbirane n’igitutu kiri ku bana bitewe n’imbaraga nke zabo ni ikintu abantu badakwiye gukomeza kurebera ahubwo hari icyakorwa.”
Bimwe mu byo bemeza byakorwa ni ukongerera ubumenyi abantu batandukanye no ugushyira hamwe hagati y’ibihugu by’akarere mu kurinda uburenganzira bw’abana.
Abasivili 23, abasirikare batatu n’abapolisi 4 bo mu bihugu umunani ari byo u Burundi, Ibirwa bya Comoros, Somalia, Djibouti, Kenya, Sudan, Uganda na u Rwanda nibo bitabiriye aya mahugurwa azamara iminsi 10 yateguwe n’Umuryango uhuza ingabo ziteguye gutabara aho rukomeye (Eastern African Standby Force) ku nkunga ya Save the children.

Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
abana nibo bukungu bw’igihugu cyacu tubarinde tubiteho kandi mbona mu Rwanda harafashwe ingamba zikomeye zo kubarinda nabo bose bafatira urugero rwiza ku gihugu cyacu
turinde umutekano w’abana kuko nibo Rwanda rw’ejo