Abantu 20 bahitanywe n’ibiza muri Nzeri 2023

Imvura y’Umuhindo yaguye kuva tariki ya 1 kugeza tariki 28 Nzeri 2023, yahitanye ubuzima bw’abantu 20 abandi bagera kuri 58 barakomereka, inangiza ibikorwa remezo bitandukanye.

Abantu 20 bahitanywe n'ibiza muri uku kwezi, hangirika n'ibindi bintu byinshi
Abantu 20 bahitanywe n’ibiza muri uku kwezi, hangirika n’ibindi bintu byinshi

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangarije Kigali Today bimwe mu byangijwe n’iyi mvura, inatanga inama zifasha abantu kwirinda kugira ngo ubuzima bwabo butajya mu kaga.

Imibare yatangajwe na MINEMA igaragaza ko ibiza byasenye inzu 499, binangiza hegitari 58 z’imyaka, inka 2 zirapfa ndetse n’andi matungo 123. Iyi mvura kandi yangije ibyumba by’amashuri 37, inangiza hegitari 9 z’amashyamba, imihanda 3, amateme 5, ibyumba bakorerwamo 8 (Office), imiyoboro y’amashanyarazi 3 ndetse n’uruganda 1.

Raporo ya MINEMA y’uku kwezi igaragaza ko abantu 20 bapfuye, 10 muri bo bishwe n’inkuba ndetse igaragaza ko mu bakomeretse umubare munini bazize inkuba kuko ugera kuri 43.

Hari amashuri yasambutse
Hari amashuri yasambutse

Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri, Habinshuti Philippe, yasabye Abanyarwanda gukomeza kwitwararika bakubahiriza inama bagirwa n’inzego z’ubuyobozi, harimo kwirinda inkuba, kuva ahashyira ubuzima bwabo mu kaga no kurwanya isuri banazirika ibisenge by’inzu no kuzisana.

MINEMA itanga inama ku Banyarwanda ko bakwiye kubaka muri site z’imiturire, kuzirika ibisenge by’inzu bitaziritse, gushyira fondasiyo ku nzu zitayifite, guhoma izidahomye, gushyira imireko ku nzu no gufata amazi y’imvura, gusibura inzira z’amazi, kurwanya isuri baca imiringoti mu mirima, kubungabunga inkombe z’imigezi, kuberamisha imikingo yegereye inzu, gutera amashyamba, ibiti by’imbuto ndetse n’ibivangwa n’imyaka.

Gukurikiza amabwiriza yo kwirinda inkuba arimo kugama mu nzu aho kujya munsi y’ibiti, kwirinda kujya mu mazi igihe imvura igwa, kwirinda gutwara ibyuma no kubikoraho ndetse no kwirinda kugenda ku binyabiziga nk’amagare n’amapikipiki, mu gihe cy’imvura irimo imirabyo n’inkuba. Hari kandi kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha umuriro w’amashanyarazi mu gihe imvura irimo inkuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka