Abantu 16 bafatiwe mu birori barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Ku Cyumweru tariki ya 12 Nzeri 2021, urubyiruko rw’abasore n’inkumi 16 bafatiwe mu rugo bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya mugenzi wabo, bafatiwe mu rugo rw ’uwitwa Muganza Jean Baptiste utuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Akagari ka Kimihurura, Umudugudu w’Amajyambere.

Rutayisire Smith w’imyaka 22 ni umwe mu bafatiwe muri ibyo birori binyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya Covid-19, akaba yemeye amakosa bakoze agakangurira urundi rubyiruko kutazagwa mu makosa nk’ayo yaguyemo we na bagenzi be.

Yagize ati "Twafashwe ahagana saa mbiri z’ijoro turi mu birori by’isabukuru y’amavuko y’inshuti yacu. Kubera urusaku rwa Radiyo twacurangaga abantu barabyumvise batanga amakuru Polisi iradufata."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yaburiye bamwe mu bakirimo kurangwa n’imyitwarire yo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19, akavuga ko abo bantu batazihanganirwa, bazajya berekwa abaturage kandi banabihanirwe, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Ati "Kabone niyo waba warakingiwe cyangwa utarakingirwa, wipimishije cyangwa utipimishije Covid-19, buri muntu wese agomba gushyira intera hagati y’undi, gukaraba mu ntoki kenshi gashoboka, kwambara agapfukamunwa ndetse mukirinda gusuhuzanya muhana ibiganza cyangwa muhoberana".

CP Kabera yakomeje akangurira ba nyiri resitora na hoteli kujya bubahiriza amabwiriza bahawe yo kurwanya icyorezo cya Covid-19, abibutsa ko aho bizagaragara ko barenze kuri ayo mabwiriza bazabihanirwa.

Abafashwe uko ari 16 bajyanywe muri sitade amahoro baraganirizwa bibutswa ingamba zo kwirinda COVID-19, nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murah ndabashuhuj

Tuyizere yanditse ku itariki ya: 15-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka