Abantu 15 mu Murenge na 30 mu rusengero barahagije (ibitekerezo)

Muri iki gihe u Rwanda ruhanganye n’icyorezo cya Coronavirus, rwashyizeho amabwiriza ajyanye no gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo. Muri ayo mabwiriza harimo iribuza abantu guhurira hamwe ari benshi, kuko nk’uko bivugwa n’impuguke mu by’ubuzima, cyandura mu buryo bworoshye mu gihe abantu begeranye harimo uwamaze kucyandura.

Ni muri urwo rwego basaba abantu kwirinda kwegerana n’igihe bibaye ngombwa ko bahurira hamwe bakibuka gusiga intera nibura ya metero hagati yabo.

Muri iyo gahunda kandi yo kurinda abantu guhurira hamwe, ibikorwa bihuza abantu benshi, nk’ibitaramo, amateraniro, gushyingura (hagomba kujyayo abantu bake cyane), utubyiniro, na bimwe mu birori by’ubukwe n’ibindi, byabaye bihagaritswe.

Gusa uko Inama y’Abaminisitiri yagiye iterana, yarebaga ibikorwa byafungura, kandi n’ingamba zo kwirinda zikagumaho. Mu bikorwa byemerewe kongera gukorwa harimo no gushyingiranwa mu mategeko ndetse no mu madini.

Nubwo gushyingiranwa biri mu bikorwa byakomorewe, ariko byagenewe umubare ntarengwa w’abagomba kubyitabira. Ni ukuvuga abantu 15 mu muhango wo gusezerana mu mategeko ndetse n’abantu 30 mu birori byo gusezerana mu idini.

Uwo mubare w’abitabira ubukwe, urubyiruko rumwe rwarawishimiye ruvuga ko noneho ibintu byoroshye, nta n’impamvu izongera gutuma bananirwa gukora ubukwe, kuko ubundi ngo hari ababutinyaga kuko buhenda, cyane cyane ibyo kwakira umubare munini w’abantu, bakifuza ko byazaguma uko na nyuma ya Covid-19.

Umusore witwa Ndikuriyo Leonard wo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, afite imyaka 26 y’amavuko, avuga ko yishimiye iyi gahunda yo kugira umubare muto w’abitabira ubukwe.

Yagize ati, “Ku bwanjye, numva ari byiza cyane, kuko n’ubundi biriya by’abantu benshi mbona ari ugusesagura, ahubwo iyaba byari kuzakomeza bityo na nyuma ya Covid-19, wakora ubukwe hakazamo umuryango wawe kandi nabwo ab’ingenzi, ubundi abandi bakazabasura mwarageze mu rugo rwanyu”.

Ati “Njyewe numva ahubwo bazakuraho n’iby’inkwano kuko numva baka amafaranga menshi akananiza abasore kandi n’ubundi umuntu ntagurwa, njyewe numva ntazanakwa kuko mbona bigoye kuko birahenda”.

Muhawenimana Alice na we wo mu Murenge wa Nyamata, afite imyaka 28 y’amavuko. We avuga ko iyo gahunda yo kugabanya umubare w’abitabira ubukwe ifite ibibi n’ibyiza.

Yagize ati, “Ibyiza by’iyi gahunda ni uko nta guhendwa n’ubukwe birimo, kuko aho wagakoresheje Miliyoni ebyiri ubu wahakoresha imwe. Ariko ikibazo na none ntutumira inshuti mwabanye. Iyaba bari bongereye umubare gato, mu Murenge bakaba 30 naho mu rusengero bakaba 50”.

Ati “Ibyo bikazaguma bityo na nyuma ya Coronavirus byajya bihendukira urubyiruko, gusa muri iki gihe utekereza ubukwe bw’abageni bambaye agapfukamunwa, ukumva bibangamye pe”.

Uwitwa Karekezi Joyce we avuga ko yumva atakora ubukwe mu gihe iyi gahunda yo kugena umubare w’abaza mu bukwe ikiriho.

Yagize ati “Iyo iwacu habaye ubukwe, ubundi twakira abantu barenga 800, ibaze rero mbukoze ubu bukitabirwa n’abantu 30! Ibyo birutwa n’uko nategereza bikazabanza bikavaho, cyangwa se nkishyingira nkazakora ubukwe nyuma, byemewe gutumira abantu bose. Njyewe sinifuza ko iyi gahunda yazagumaho, ahubwo iyaba icyorezo cyari gishize vuba, maze ibintu bigasubira uko byahoze mbere”.

Igitekerezo cya Joyce gihura n’icy’uwitwa Byosenimana Emmanuel wo mu Murenge wa Nyamata ufite imyaka 27 y’amavuko, uvuga ko ubundi ubukwe kiba ari igihe cyo kubona inshuti n’abavandimwe akenshi umuntu ataherukaga kandi bahuriye mu byishimo.

Kuri we rero gushyiraho umubare ntarengwa w’abitabira ubukwe we abona ko bigoye, mbese bikwiye kuzarangirana n’icyorezo, ubukwe bukajya bukorwa nka mbere.

Yagize ati, “Njyewe nifuza kuzakora ubukwe burimo abantu benshi, mbonamo inshuti zanjye tudaherukana, kuko ubukwe butarimo abantu benshi ubona butameze neza, njyewe nzategereza ibi byo kugabanya umubare w’abaza mu bukwe birangire, sinakora ubukwe bikimeze bitya”.

Kubwimana Louis ukomoka mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, avuga ko ibyo kutarenza abantu 15 mu gusezerana mu Murenge na 30 mu rusengero abona ari byiza kuko ngo barahagije.

Yagize ati “Iyi gahunda ni nziza icyampa ikazagumaho kuko nkatwe tutarashaka hari ibyo izatworohereza, ubonye igikuraho za ‘salle’ zo kwakiriramo abantu ukuntu zihenda, kandi noneho umukobwa akaba ashaka gukorera mu yihenze cyane kuko na mugenzi we wundi yayikoreyemo, mbese iyi gahunda ikemuye byinshi nubwo yashyizweho nko kwirinda icyorezo”.

Uwamariya Helena wo mu Murenge wa Nyamata avuga ko yifuza ko gahunda yo kwakira abantu bakeya mu birori byo gushyingiranwa yazagumaho, kuko n’ubundi kwakira abantu benshi ngo bisiga ababyeyi bashyingiye bakennye ndetse n’abageni ubwabo bagakoresha amafaranga menshi yari kuzabatunga nyuma y’ubukwe.

Yagize ati “Iyi gahunda ni nziza cyane, ahubwo ijyanye n’igihe, inakomeje nyuma ya Covid-19, nakumva ntacyo bintwaye, kuko nabonye dushyingira mukuru wanjye, ukuntu mu rugo basigaye mu madeni atagira ingano, kuko baguze ibintu byinshi byo kwakira abantu benshi numva birambabaje, njyewe nifuza kuzakora ubukwe iyi gahunda ikiriho, yoroshya ubuzima mbese nta ‘stress’ isigira abantu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nange ndemezako ubukwe bwa bake aribwo bwiza kuko ntagihombo cyinshi bwatera ndetse nimitwaro.naho abatera nkunga barenze kumubare bagakoresha (mo mo pay)

MUDOGO,samuel yanditse ku itariki ya: 26-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka