Abantu 12 baguye mu mpanuka mu cyumweru kimwe

Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, iratangaza ko mu cyumweru kimwe cyo kuva ku wa Gatanu tariki 30 Nyakanga kugeza ku wa Kane tariki 5 Kanama 2021, abantu 12 baguye mu mpanuka zo mu muhanda.

Ibyo ni ibyatangajwe n’Umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Teddy Ruyenzi, mu kiganiro yagiye kuri RBA kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Kanama 2021, aho yasobanuraga uko icyumwe gishize cyari cyifashe ku bijyanye n’umutekano wo mu muhanda.

ACP Ruyenzi avuga ko izo mpanuka ahanini zatewe n’umuvuduko ukabije ndetse no kuba ibinyabiziga byari bimaze iminsi biparitse kubera Guma mu Rugo, hakaba hari ibitaraherukaga gukorerwa isuzuma.

Yagize ati “Murabona ko hari hashize igihe ibinyabiziga bitagenda, buriya ikinyabiziga kimaze igihe kidakora, ushobora kwatsa kikaka kikanagenda ariko hari ubwo haba hari ibyangiritse tutabonesha amaso, bisaba gusuzumusha mu igaraje. Ni byiza rero ko abantu bitabira kubisuzumisha kuko ibyo tuba tutabona biri mu biteza impanuka”.

Ati “Mu mpanuka zahitanye abo bantu inyinshi zaturutse ku muvuduko ukabije. Abatwara ibinyabiziga turabasaba kwitoda, bubahiriza amategeko y’umuhanda ariko cyane cyane buri muntu akumva ko kugendera ku muvuduko ugereranyije ari byo bimurinda impanuka mu gihe hari ikimutunguye”.

Yakanguriye abatwara amakamyo kuko yikorera ibintu biremereye, kuyasuzumisha kenshi kuko ngo arimo gukora impanuka, akanabasaba kureba ko Controle technique zabo zitarangiye, basanga zaracyuye igihe bakihutira kongera kuyikoresha.

Ibyo yabivuze mu gihe ejo kwa Kane tariki 5 Kanama 2021, ikamyo y’Abashinwa ikorera mu muhanda urimo gushyirwamo kaburimbo i Nyaruguru, yakoze impanuka yuzuye umucanga igwira ivatiri yari irimo umupadiri ahita yitaba Imana, umufaratiri bari kumwe arakomereka cyane akaba ari mu bitaro.

Kuri iyo mpanuka, ACP Ruyenzi yavuze ko hakirimo gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyayiteye, gusa ngo ikigaragara ni uko iyo kamyo yari ifite umuvuduko mwinshi.

Akomeza agira inama abatwara ibinyabiziga, yo kumenya igihe bakeneye mu rugendo bagiye gukora ku buryo batakererwa kandi bagendeye ku muvuduko uringaniye, kuko akenshi ngo umuntu ahaguruka agiye ahantu asigaranye umwanya muto bigatuma yirukanka ari ho hava impanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka