Abantu 11,488 nibo batomboye Muri IZIHIZE na MTN

Muri rusange, laptop 36, telefone za Blackberry 72, Galaxy Tabs 108, telefone za LG, iz’Igitego n’izindi 11,272 n’amakarita yo guhamagara afite agaciro k’amafaranga million esheshatu ni byo byatombowe n’abantu 11,488 muri tombora ya IZIHIZE na MTN yari imaze ukwezi yarangiye tariki 30/12/2011.

Muhawenimana Adelie ucuruza ibyuma by’amagari mu karere ka Musanze ni umwe mu banyamahirwe batomboye laptop ya HP hamwe na modem ifite ifatabuguzi ry’ukwezi (byombi bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 480). Mu byishimo byinshi yavuze ati “nshimishijwe cyane n’iki gikorwa cya MTN, nkaba nshimiye cyane abakozi ba MTN mbifuriza n’Umwaka mwiza w’amata n’ubuki kuko iyi computer izamfasha cyane.”

Mujyambere Jean Claude utuye mu karere ka Gasabo we yatomboye telefone ya LG. Yavuze ati “biranshimishije cyane, iyi telefone ndayiha umugore wanjye kuko ntayo yari afite kandi njye ndayifite.”

Mukama Ezra, umukozi w’ishami rya MTN i Remera, aho umuhango wo gusoza iyi tombora wabereye, yavuze ati “MTN ihora ishimishwa no kubona uburyo bwo gusangira iminsi mikuru n’abafata buguzi bayo bityo ikaba itazahwema gukomeza kugira ibikorwa bisa nk’ibi.”

Mu izina rya MTN, Mukama yaboneyeho kwifuriza Abanyarwanda bose umwaka mushaya muhire wa 2012.

Muri iyi tombora, buri munsi abanyamahirwe 400 bahabwaga ikarita yo guhamagara igura amafaranga 500 naho buri kuwa gatanu wa buri cyumweru abantu 72 batomboraga ibikoresho byitumanaho bitandukanye nka laptop, Galaxy tabs n’amatelefone anyuranye.

Iyi tombora yakorwaga muri ubu buryo: nimero zose za MTN Rwanda zashyirwaga mu cyuma cyabigenewe cyikazivangavanga hanyuma igatumira amaradiyo yo mu Rwanda atanu n’abagenzuzi bigenga (private auditors) hanyuma hakajya havanwa nimero imwe imwe muri cya cyuma cyazivanze. Nimero zikuwemo benezo bakaba baratomboye.

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka