Abanjye mbarinda itangazamakuru - Scovia Mutesi

Umunyamakuru Scovia Mutesi benshi bakunze kwita Mama Urwagasabo, ni umubyeyi wubatse, uri hafi kuzuza imyaka 40, akaba umwana wa gatandatu mu bana icyenda.

N’ubwo akunda umwuga w’itangazamakuru, Mutesi avuga ko akora ibishoboka byose akaririnda abo mu muryango we kuko asanga ntawe ritinya uwo yaba ari we wese.

Mutesi ati “Ubuzima bwanjye bwite, umuryango mvukamo, uwo nashatsemo n’abantu bari hanze y’akazi nkora, mbarinda itangazamakuru n’ibisa na ryo kubera ko ntabwo bigira uwo byubaha n’uwo bitinya. Iyo abantu baza, babandi tubona ku mbunga nkoranyambaga wenda ukabona barimo baratuka Scovia, jyewe ku rwego ndiho nshobora kubyakira, ibirenze umurongo nkaba nabibaza amategeko kugira ngo abibambarize."

Mutesi akomeza agira ati “Ariko kuza umuntu akavuga ko ndi mubi, uko ngaragara, hari igihe papa wanjye atabikunda. Noneho bakajya no gushaka ifoto ya papa wanjye bati dore barasa! Icyo gihe mbaye naravuze amazina ya data nkamushyira hanze, mu by’ukuri naba naragize uruhare rwo gutuma umuntu runaka asuzugura umubyeyi wanjye, umugabo wanjye, abana banjye cyangwa mabukwe n’abandi."

Mu kiganiro Menya abo ukunda yagiranye na Rusakara kuri KT Radio, Mutesi yavuze ko ari yo mpamvu yirinda kuvugira mu itangazamakuru imyirondoro ye yose uko yakabaye.
Akomeza ati “Ni yo mpamvu ntaribujye kuvuga ngo nitwa runaka mwene runaka, navutse ntya, nkura ntya, gusa uko biri kose, icyo nababwira, narezwe nk’uko abandi bana bakura mu muryango, nubwo twagize ibyago tukavukira mu buhungiro."

Mutesi Scovia yavukiye muri Uganda aho ababyeyi be bari barahungiye, ariko akemera ko ari amahirwe atagirwa n’abandi Banyafurika benshi kuba bo barabashije gutahuka mu Rwagasabo.

Aha Scovia yakomozaga ku mateka y’u Rwanda, aho abatari bacye bahunze ubugizi bwa nabi bwakorewe abo mu bwoko bw’Abatutsi kuva mu 1959 kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakabasha gutahuka nyuma y’uko ingabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi zitsinze urugamba rwo kubohora igihugu zikanahagarika Jenoside.

Ku birebana n’umwuga akora w’itangazamakuru, Scovia Mutesi avuga ko iyo hari inkuru yashyize ahagaragara, abantu batandukanye bakamusaba kuyireka bavuga ko ntacyo iribumarire abantu, ngo ashobora kuyihagarika kabone nubwo yaba atarumva impamvu, ariko akabikorera kuba byahurijweho n’abantu benshi kandi batagamije inabi kuri we.

Byinshi kuri Mutesi Scovia uvugisha menshi benshi ku mbuga nkoranyambaga, biri mu kiganiro kirekire kiri kuri YouTube ya KT Radio cyitwa: Abanjye mbarinda itangazamakuru - Scovia Mutesi ni inde?

Gikurikire hano:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka