Abangirijwe na Hunnan batangiye kwishyurwa

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kiziguro bishyuwe ibyangijwe na Sosiyete y’Abashinwa icukura amabuye ya Hunnan Road and Bridge Construction Group (HRBCG).

Uru ruganda rukora imihanda rusanzwe rusya amabuye yo gukoresha mu mihanda
Uru ruganda rukora imihanda rusanzwe rusya amabuye yo gukoresha mu mihanda

Imwe mu mitungo irimo n’amatungo yangijwe n’ibikorwa byiyi sosiyete, kubera amazi yatembaganye imyaka yabo n’andi matungo arimo ingurube yishwe n’urusaku rw’intambi baturitsaga bamena amabuye.

Iki kibazo cyamenyekanye biturutse ku buvugizi Kigali Today na KT Press byakoreye aba baturage, nyuma yo kugera aho batuye igasanga barabuze kirengera, tariki 4 Mutarama 2018.

Kt Press yandika mu cyongereza yanditse inkuru ivuga ku gihirahiro abaturage barimo. Yatanze urugero rw’uwitwa Niyonsaba Sylvain wishyuzaga ibihumbi 220Frw ku myaka ye yatwawe n’imivu y’amazi.

Ariko kuri ubu amafaranga yishyuzaga yose yarayahawe, agira ati “Mbonye ko itangazamakuru rifite umumaro kuko mwakoze ibyo izindi nzego zananiwe.”

Amazi aturuka mu ruganda aruhukira mu mirima y'abaturage
Amazi aturuka mu ruganda aruhukira mu mirima y’abaturage

Niyonsaba avuga ko bitabaje inzego z’ubuyobozi bwite ariko ikibazo cyari cyaranze gukemuka.

Mukeshimana Angelique yishyuzaga ibihumbi 22.500Frw ariko ngo yahawe ibihumbi 18Frw gusa. Ati “Ntabonetse yose ariko ndashimira itangazamakuru mwarakoze cyane kandi mukomerezaho iyo mutatuvugira ntacyo tuba tubonye kandi ibyacu byarangiritse.”

Ubuyobozi bwa HRBCG buvuga ko gutinda kwishyura aba baturage byari byatewe n’uko aho ifite ubwishingizi muri BK batemeraga kwishyura. BK yo yavugaga ko imirimo ikorerwa ahatari ku muhanda iyi sosiyete ikora bitayireba.

Nyuma y’ibiganiro HRBCG yemeye kwishyura abaturage.

Aho amazi yanyuze mu rutoki
Aho amazi yanyuze mu rutoki

Ikibazo gisigaye ni icy’amazu y’abaturage yatangiye kwiyasa kubera intambi zituritswa kimwe n’amwe mu matungo yapfuye nacyo kikaba kikiganirwaho hagati ya BK na HRBCG.

HRBCG ifite amasezerano yo kwagura umuhanda munini wa kaburimbo kuva Gabiro kugera Kayonza ibirometero 56.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka