Abangirijwe n’umugezi wa Sebeya bagejejweho inkunga na Croix Rouge

Imiryango 217 yo mu mirenge ya Kanama, Rugerero na Nyundo mu karere ka Rubavu bangirijwe n’ibiza byatewe n’umugezi wa Sebeya bashyikirijwe inkunga y’ibikoresho byo mu rugo bifite agaciro ka miliyoni 15.

Iyi nkunga bayishyikirijwe n’umuryango utabara imbabare (Croix Rouge) tariki 15/09/2012 nyuma y’icyumweru bagihangana n’ingaruka z’ibiza.

Abaturage batuye Kanama, Rugerero na Nyundo bangirijwe n’ibiza tariki 8/09/2012 bitewe n’umugezi wa Sebeya wuzuye ukabatera mu mazu yabo ukangiza ibyo batunze ibindi ukabitwara.

Abagejejweho inkunga ni abazahajwe cyane kurusha abandi hamwe n’abari basanzwe batifashije, badafite uko bigenza kubera ubushobozi no kwangirizwa n’ibiza.

Nkusi Jean Bosco, umukozi wa Croix Rouge ku rwego rw’igihugu, yatangaje ko nyuma yo gusanga abaturage barangirijwe bikomeye bahisemo gushaka uko babafasha kongera kwiyubaka babashakira ibikoresho by’ibanze.

Amwe mu mazu yangijwe n'ibiza.
Amwe mu mazu yangijwe n’ibiza.

Bamwe mu baturage bavuga ko bishimiye ibikoresho babonye nyuma y’icyumweru nta nkunga bari bakabonye, ariko ibyo babonye bigiye gutuma biremamo icyizere.

Abandi baturage bo mu murenge wa Nyamyumba nabo bangirijwe n’imvura yateze isuri ikabangiriza amazu hamwe n’uruganda rwa Bralirwa.

Abatuye mu mirenge ya Bugeshi, Busasamana na Cyanzarwe bavuga ko bangirijwe kandi bafite ubwoba ko imvura ikomeje kugwa ibintu bishobora kujya irudubi.

Uturere twa Rubavu na Nyabihu dukunze kwibasirwa n’ibiza kubera imiterere y’utu turere; ubutaka buri hejuru y’urutare kandi burorohereye.

Muri 2007 hari igitekerezo cyo kwimura abaturage muri utu turere twa Nyabihu na Rubavu hagakorerwa ibikorwa by’amajyambere nk’ubuhinzi bw’icyayi n’ubundi butangiza ubutaka naho abaturage bagatuzwa mu ntara y’Uburasirazuba uretse ko kitahawe agaciro.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka