Abangirijwe n’inyamaswa zo muri pariki batangiye kwishyurwa
Abaturage bangirijwe imitungo yabo n’inyamaswa zituruka mu mapariki yo mu Rwanda baratangira kwishyurwa indishyi n’impozamarira bagenewe uyu munsi kuwa 11 Ukwakira, mu gikorwa kiri butangirizwe i Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Uyu munsi harishyurwa abantu 110 bangirijwe imitungo yabo, ahanini yiganjemo imyaka inyamaswa zonnye mu mirima, bakaba bari bwishyurwe amafaranga miliyoni 18, ibihumbi 579 n’amafaranga 65; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’ishami ry’Ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere, madamu Rica Rwigamba.
Mutabazi Jean de Dieu ushinzwe imari n’ubutegetsi mu kigo Special Guarantee Fund yavuze ko uyu munsi hishyurwa abangirijwe imyaka n’imitungo gusa, naho abafite abantu babo baba barahitanywe n’izo nyamaswa bakazishyurwa mu bihe biri imbere kuko hacyuzuzwa ibyangombwa bikenewe ngo hatangwe impozamarira kuri ba nyakwigendera.
Iki kibazo kimaze igihe biteganyijwe ko cyazakemuka mu minsi iri imbere ubwo pariki y’Akagera izaba yamaze kuzitirwa, imirimo iri gukorwa iki gihe.
Ikigega Special Guarantee Fund cyashinzwe kwishyura abangirijwe n’izi nyamaswa gisanzwe gishinzwe kwishyura ingoboka ku mpanuka zatejwe n’ibinyabiziga bifite moteri bigendera ku butaka no ku mpanuka zitezwa n’inyamaswa.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|