Abangirijwe imitungo bategereje ubwishyu baraheba

Bamwe mu bangirijwe imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Rugarama, mu Karere ka Gatsibo bavuga ko bamaze igihe kirekire bategereje ubwishyu bw’ibyabo byangijwe.

Aba baturage bashyira mu majwi uwahoze ayobora Akagari ka Bugarama, bakavuga ko yakiriye amafaranga bari babishyuye ntayabashyikirize, amaso yabo akaba yaraheze mu kirere.

Mukahigiro Anastasie utuye mu Mudugudu w’Akenene mu Kagari ka Bugarama, Umurenge wa Rugarama, wangirijwe imitungo, avuga ko bari baremerewe n’uwayoboraga ako kagari ko azakusanya amafaranga y’ubwishyu ku mitungo yabo yangijwe, ariko ngo kugeza n’ubu ntayo bigeze babona.

Agira ati ”Iki kibazo kimaze igihe kirekire. Twumvise ko amafaranga twishyuza yaba yaramaze kugera ku kagari ariko ntiyigeze atugeraho; tukaba twibaza rero irengero ryayo.”

Abandi bangirijwe imitungo muri Jenoside na bo bavuga ko bifuza ko inzego zibishinzwe zakurikirana icyo kibazo, bakishyurwa imitungo yabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Urujeni Consollée, ariko yadutangarije kuri uyu wa 18 Gashyantare 2016, ko mu nama bakoze basuzuma iki kibazo, basanze nta mafaranga uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bugarama yakiriye ngo yange kuyatanga.

Urujeni yabwiye Kigali Today ko nyuma yo kumenya icyo kibazo, basuzumye bagasanga muri ako kagari hasigaye imiryango ine y’abarokotse Jenoside bishyuza amafaranga ibihumbi 240Frw (bose hamwe) y’imitungo yabo yangijwe.

Ubuyobozi buvuga ko imitungo y’iyo miryango yasahuwe n’uwitwaga Kanyemera, akaba yarapfuye ariko akaba yarasize imitungo irimo isambu yavamo ubwishyu.

Kugeza magingo aya, ngo ubuyobozi burimo gushaka uko buvugisha abana ba Kanyemera (kuko batahatuye) kugira ngo bishyure ayo mafaranga cyangwa bagurishe ku isambu ya se, haboneke ubwishyu.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugarama, buvuga ko muri rusange igikorwa cyo kwishyura imitungo yangijwe muri uyu murenge kigeze ku ijanisha rya 70%.

Ikindi kikigaragara nk’imbogamizi, ngo ni imanza zagaragayemo abantu bangije imitungo bakaba batakiriho, abagifunze ndetse n’abimukiye ahandi imyanzuro y’imanza za Gacaca itarashyirwa mu bikorwa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka