Abangavu nibakomeza kubyara u Rwanda rw’ejo ruzaba rumeze gute?

Abatuye mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye basabwe kwibaza uko u Rwanda rw’ejo ruzaba rumeze abangavu nibakomeza kubyara.

Hélène Uwanyirigira uhagarariye inama y'igihugu y'abagore mu Karere ka Huye yibaza uko u Rwanda rw'ejo ruzaba rumeze abangavu nibakomeza kubyara
Hélène Uwanyirigira uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Huye yibaza uko u Rwanda rw’ejo ruzaba rumeze abangavu nibakomeza kubyara

Babisabwe na Marie Hélène Uwanyirigira, uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Huye, ubwo bizihizaga umunsi w’umwana w’umukobwa n’umugore wo mu cyaro tariki 15 Ukwakira 2019.

Yagize ati “Uyu munsi mu Rwanda dufite ikibazo gikomeye cy’abana b’abakobwa bahohoterwa, tukibaza ngo ese umuryango w’Abanyarwanda ejo uzaba umeze ute niba umukobwa twabonagamo umubyeyi w’ejo hazaza ari kubyara na we yari agikeneye kurerwa, ndetse noneho akanabyara adafite ubushobozi bwo kurera wa wundi abyaye?”

“Ese urwo rukundo azarumuha we yararubonye? Iyo mibereho abayeho imugoye, muribaza ko umukomotseho we azaba muntu ki? Ni ihurizo dufite nk’ababyeyi dukwiye kwibazaho, tukareba ngo inshingano zacu ni izihe?”

Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Annonciata Kankesha
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Annonciata Kankesha

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Annonciata Kankesha, yagarutse ku nsanganyamatsiko yo kwizihiza umunsi w’umwana w’umukobwa n’umugore wo mu cyaro ivuga ngo “Tugire umuryango utekanye kandi uteye imbere”, aheraho yibutsa abangavu baterwa inda n’ababahohoteye bakabahishira, ko bikwiye gucika.

Ati “Abakobwa bacu mwige kuvuga ibibakorerwa. Mwige kumva ko ijwi ryanyu ryumvwa na bose kandi ryumvikana hose. Ntabwo tuzagira umuryango utekanye dufite abana bahohoterwa ntibabivuge, ntabwo tuzagira umuryango utekanye dufite abana batiga.”

Umwangavu witwa Laetitia Uwera utuye mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye avuga ko mu Murenge wa Kigoma abana b’abakobwa bahari babyaye babayeho nabi mu bukene, kandi ko bamwe abana babo barangwa n’imirire mibi. Abwira urubyiruko bagenzi be ko bidakwiye kwishora mu mibonano mpuzabitsina batarashinga ingo kuko ari ho bagwa.

Ati "Abajene dukwiye kwifata, tukirinda n’izo nda zitateganyijwe."

Abagore b'i Kigoma muri rusange ngo bitwara neza bakanatanga urugero rwiza ku bana, ngo n'abatwita n'ababa bagiye ahandi
Abagore b’i Kigoma muri rusange ngo bitwara neza bakanatanga urugero rwiza ku bana, ngo n’abatwita n’ababa bagiye ahandi

Ababyeyi bo mu Murenge wa Kigoma bavuga ko akenshi abana baho bagiye batwita ari abataba iwabo. Ngo bahagurukiye kutemerera abana kuva mu ishuri kuko abarivuyemo ari bo bava iwabo bakagarukana inda.

Francine Muhayimana uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu Kagari ka Kabuga anavuga ko muri rusange abagore baho batanga urugero rwiza ku bana kuko bitwara neza, n’ubwo hatabura bamwe banyuzamo bagatana.

Ati “Hano muri Kabuga abagore bita ku ngo zabo, n’ushatse gutana bagenzi be bakamugarura.”

Avuga kandi ko hari abagore bari baratangiye kwitwara nabi kubera kumva uburinganire nabi, kandi ko binyujijwe mu mugoroba w’ababyeyi bahanwe, ku buryo ntawe ukijya mu kabari ngo arenze saa kumi n’ebyiri atarataha.

Bitewe n’uko banyuzamo bakaganiriza n’urubyiruko mu mugoroba w’ababyeyi, bafite icyizere ko gutwita kw’abangavu bizacika burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ikibazo cyo gutwara inda zitateganyijwe cyigarije urubyiruko muri ikigihe nk’urubyiruko rero tugomba gufata iyambrere mukubirwanya.

Zaninka anathalie yanditse ku itariki ya: 22-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka