Abangavu bifuza ko itegeko ryahinduka bakemererwa kwijyana kuboneza urubyaro

Bamwe mu ngimbi n’abangavu bo mu Mujyi wa Kigali baravuga ko babangamiwe n’itegeko ritabemerera kuba bakwijyana kwa muganga bagahabwa serivisi yo kuboneza urubyaro badaherekejwe n’ababyeyi, bakifuza ko byahinduka bakajya babikora ku giti cyabo.

Kwemerera ingimbi n'abangavu kwijyana kuboneza urubyaro ngo byagabanya inda zitateguwe baterwa
Kwemerera ingimbi n’abangavu kwijyana kuboneza urubyaro ngo byagabanya inda zitateguwe baterwa

Kuba bemererwa gusa guhabwa serivisi yo kuboneza urubyaro babanje kujyana n’umubyeyi, hari abo bitera ipfunwe kuko baba bashaka kubikora nta wubizi bagahitamo kubyihorera nyuma bikazabaviramo gutwara inda zitateguwe bitewe n’uko bananirwa kwifata.

Itegeko No 21/05/2016 ryo kuwa 20/05/2016, ryerekeye ubuzima bw’imyororokere y’abantu mu ngingo yaryo ya 7, ikumira abana bari munsi y’imyaka 18 kwifatira icyemezo muri gahunda yo kuboneza urubyaro, aho itegeko riteganya ko ukeneye iyi serivisi bimusaba kujyana n’umubyeyi we cyangwa undi umurera kwa muganga.

Bamwe mu bangavu baganiriye na Kigali Today bavuga ko byaba byiza itegeko rivuguruwe bakajya bijyana kwa muganga kuko n’abari munsi y’imyaka 18 basigaye babyara kubera kunanirwa kwifata kandi bagaterwa ipfune no kujyana n’ababyeyi kugira ngo babasabire iyo serivisi.

Ingabire uri mu kigero cy’imyaka 17 utashatse ko irindi zina rye rimenyekana, avuga ko baramutse bemerewe kujya bijyana kwa muganga bagahabwa serivisi yo kuboneza urubyaro badaherekejwe, byafasha kugabanya inda zitateguwe kuko hari abananirwa kwifata.

Ati “Urabona nk’izo serivisi zo kuboneza urubyaro nk’iyo tuzibonye ziturinda kuba twahura nyine no gutwara inda tutateganyije. Urumva ko baretse tukajya twijyana byadufasha tukajya tuzitwarira igihe byateganyijwe kuko harimo abananirwa kwifata bakabikora pe”.

N’ubwo ariko abangavu bifuza ko bakomorerwa bakajya bijyana kwa muganga badaherekejwe bagahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro, bamwe mu babyeyi ntibabikozwa kuko bavuga ko ari amahano nta mwana wo kuboneza urubyaro atazi niba azabyara.

Mukampunga Rose avuga ko kera birindaga ku buryo nta mwana w’umwangavu washoboraga gukorwaho n’umusore.

Ati “Cyera habagaho uburyo wowe wirinda, mbese ukamenya ko kubonana n’umugabo ari ikintu kibi, ukirinda ukumva umusore yaba yagukozeho byaba ari ibindi bindi waba watwise, ariko se wazajya guteza umuntu urushinge utazi n’ubundi ko azabyara! Jye numva wamuteza wenda yarabyaye ukavuga uti utazongera ukambyariraho, ariko kumuteza ari ubwa mbere waba umuhohoteye”.

Ikigo gifasha ababyifuza kuboneza urubyaro
Ikigo gifasha ababyifuza kuboneza urubyaro

Umukozi mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) ushinzwe ubuzima bw’imyororokere, abangavu n’ingimbi, Eliphaz Karamaga, avuga ko bakoze ubuvugizi ibiganiro bikaba bigeze mu Nteko Ishingamategeko kugira ngo barebe ko habaho kuvugurura iryo tegeko.

Ati “Byari bigeze ku rwego rw’Inteko Ishinga Amategeko, na bo barimo bashaka ibitekerezo bitandukanye by’abantu, ariko ku rwego rwacu baje kutubazamo ibitekerezo kuko ni natwe twari twakoze ubuvugizi tubabwira ko bikwiriye kugira ngo imbogamizi ziveho”.

Ubushakashatsi bwa DHS bwibanda ku mibereho y’abaturage n’ubuzima bwa 2019-2020 bwerekanye ko ikibazo cy’inda zitateguwe mu Rwanda kiri kuri 5%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hari ibintu bitumfikana umukobwa kwiri NDa byagombye kuba Ari inhsingano no-ne ndacyo bivuze kuribo none abaganga bokadufashije nibo babibashishikariza murumfako ndaho tugana ikinyoma kiraganje mubandu nimureke ibyago bitwokame tubuze abashyira mukuri into bimeze nkabashyigikira ko abantu baba bahuje ibitsina ikibaza umusaruro wabyo bikakuyobera

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 1-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka