Abangavu batewe inda barashima Réseau des Femmes yabasubije mu ishuri

Bamwe mu bangavu batewe inda mu Ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko bigaruriye icyizere cy’ubuzima bari baratakaje nyuma y’uko bafashijwe na Réseau des Femmes yabasubije mu ishuri ibahugurira no kuzigama, ihugura n’ababyeyi bari barirukanye abana, bagarurwa mu miryango.

Barashima Réseau des Femmes yabakuye mu bwigunge
Barashima Réseau des Femmes yabakuye mu bwigunge

Mu nama y’ubuvugizi ku gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina yateguwe n’Intara y’Amajyaruguru yabereye mu Karere ka Musanze tariki 31 Werurwe 2023, abo bakobwa bagaragaje ibyishimo batewe n’ubuzima bwiza babayemo nyuma yo gutakaza icyizere cy’ubuzima.

Bavuga ko aho Réseau des Femmes ibahuguriye ikabasubiza mu ishuri ndetse abenshi bagahuzwa n’imiryango yabo yari yarabirukanye, ubuzima bwabo ngo bumeze neza ndetse abenshi muri bo bafite intego yo kwiga bakagera ku rwego ruhanitse, bakazaba abavugizi b’abangavu bagikorerwa ihohoterwa.

Abenshi muri abo bakobwa baganiriye na Kigali Today, bavuga ko bagiye baterwa inda bafashwe ku ngufu, nyuma yo gushukishwa impano.

Umwe muri bo wo mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera watewe inda muri 2017 afite imyaka 17, avuga ko yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye. Ngo umusore wacuruzaga butike hafi y’ishuri yaramushutse amubwira ko ajya agenda akamuha amafaranga yo kugura ibikoresho byose akeneye.

Ati “Naje kujya iwe ari ku mugoroba mvuye mu kigo, ahita amfungirana amfata ku ngufu. Naravuze nti ningenda nkabivuga abanyeshuri baranseka, numva ni ibintu bindemereye ku mutima, ariko nyuma nkimara kumenya ko nasamye, nagiye kumurega ahita atorokera muri Uganda ikirego gihita gihagarara”.

Avuga ko ababyeyi bakimara kumenya ko atwite bahise bamwirukana, ajya kuba kwa nyirakuru ari na ho yahuriye n’umuryango Réseau des Femmes uramufasha ndetse unamuhuza n’umuryango we, asubira mu ishuri yari yarataye, aho mu ntego yiha avuga ko yiteguye kuminuza akazaba umuvugizi w’abana bahohoterwa.

Bamwe mu bayobozi b'uturere bari bitabiriye iyo nama
Bamwe mu bayobozi b’uturere bari bitabiriye iyo nama

Ati “Intego mfite, ni uko mu kwezi kwa mbere nzatangira kaminuza nkiga amategeko nkaba umwe mu ba Ambasaderi b’abana babyariye iwabo, nkaba nababuranira dore ko mu cyaro usanga abana b’abakobwa bahohoterwa bakabura aho babariza”.

Mugenzi we wo mu Murenge wa Cyanika, avuga ko mu mwaka wa 2015 yatewe inda afite imyaka 17 aho yigaga mu mwaka wa gatatu w’ayisumbuye, nyuma y’uko umusore amwijeje urukundo.

Ati “Rimwe yansabye ko duhurira ahantu akangurira Fanta ndabyemera, tugezeyo amfata ku ngufu, arangije ambwira ko nindamuka mbivuze anyica, naracecetse ukwezi kwa mbere kurangiye mbura imihango ukwa kabiri kuba kugezemo ngira ubwihebe, ni nabwo nataye ishuri ntoroka ababyeyi njya kuba kwa mukuru wa mama i Kigali”.

Ubwo yagarukaga mu rugo afite umwana w’amezi abiri, ngo ababyeyi baramutoteje, bamuhoza ku nkeke bamwita ikirumbo n’andi mazina y’urukozasoni, bakamwima ibiryo agera ubwo ajya guhingira abantu ngo abone icyo atungisha umwana we.

Avuga ko Réseau des Femmes yamugaruriye icyizere cy’ubuzima asubira mu ishuri. Ati “Réseau des Femmes yaraje itwitaho iduha icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza, bansubiza mu ishuri ubu ngeze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, baduhaye n’amahugurwa dushinga amatsinda atandukanye, bamwe bajya mu budozi, abandi bajya mu buhinzi bw’ibihumyo njye nagiye mu itsinda rikora amasabune, ubu icyizere cy’ubuzima cyaragarutse”.

Abo bakobwa barasaba bagenzi babo bakiri bato kwirinda impano abasore babashukisha, bakiga bateganya gutegura neza ubuzima bwabo buri imbere.

Uwimana Xaverine, Umuhuzabikorwa wa Réseau des Femmes, asaba inzego zitandukanye z’ubuyobozi n’abanyarwanda muri rusange, kwita ku bana bahohotewe, mu kubarinda ihungabana rishobora gutuma biheba.

Uwimana Xaverine, Umuhuzabikorwa wa Réseau des Femmes
Uwimana Xaverine, Umuhuzabikorwa wa Réseau des Femmes

Ati “Igikomeye cyane, ni ugukumira ariko abahuye n’icyo kibazo bagafashwa, niba asubiye mu ishuri abandi bana bakamwakira neza abarezi bakamurinda ipfunwe, ariko abo bana batewe inda nkabasaba kwigirira icyizere, ariko na none akarushaho kwirinda no gufata ingamba, bigisha barumuna babo kwirinda ngo batagwa mu mutego baguyemo”.

Ikibazo cyo guhishira abakomeje guhohotera abana mu Ntara y’Amajyaruguru kiriyongera, aho mu bangavu bagera ku 1,000 batewe inda mu Ntara y’Amajyaruguru mu mwaka ushize wa 2022, abangavu 300 muri bo ari bo bitabaje ubutabera.

Guverineri Nyirarugero Dancille, asaba buri wese ubufatanye, batangira amakuru ku gihe mu gihe umwana ahohotewe, mu rwego rwo gutanga ubutabera bwihuse, asaba n’ababyeyi kwirinda guhutaza umwana wagize ikibazo cy’ihohoterwa.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille
Ni inama yari yitabiriwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye zifite mu nshingano uburenganzira bw'umwana
Ni inama yari yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye zifite mu nshingano uburenganzira bw’umwana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka