Abanga kwikingiza Covid-19 ntibagaragaza ibibabuza bifatika

Bamwe mu baturage banze kwikingiza Covid-19 ntibatanga impamvu ifatika ituma batabikozwa ariko bakavuga ko babibuzwa n’umutima nama wabo no kubaha ijambo ry’Imana.

Kuva gahuda yo gukingira Covid-19 yatangira mu Rwanda mu ntangiriro za Werurwe 2021, Abanyarwanda bose bashishikarijwe kuyitabira ndetse benshi bishimira iyi gahunda kuko igamije kubarinda kuzahazwa n’icyo cyorezo mu gihe baramuka banduye.

Uko iminsi ishira indi iza ni na ko iyi ndwara yihinduranya kandi buri bwoko bukazana ubukana bukabije haba mu kwandura no kwica abayanduye.

Nyamara bamwe mu Banyarwanda hari abadakozwa iby’urukingo ku buryo mu gihe ubu hagezweho gukingira abana bari hejuru y’imyaka 11 y’amavuko kuzamura ndetse abahawe inkingo ebyiri bakaba barimo guhabwa urushimangira (urwa gatatu).

Umwalimu ku kigo cy’amashuri abanza cya Ryamanyoni umurenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, Ntawiheba Osée, ku wa 10 Ukuboza 2021, yandikiye ubuyobozi bw’umurenge abumenyesha ko atiteguye kwikingiza urukingo rwa Covid-19.

Mu mpamvu yatanze muri uru rwandiko rwo gutanga ibisobanuro ku kutikingiza Covid-19, we n’umugore we bavuga ko ni uko Bibiliya itarubemerera.

Aganira na Kigali Today kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ukuboza 2021, Ntawiheba yavuze ko kuba adashobora guterwa urukingo ntacyo yabivugaho ari ibanga rye, ariko ashobora kurisangiza uwo baba bari kumwe.

Icyakora yongeyeho ko indongozi ari Bibiliya kandi igihe kigeze buri wese agasama amagara ye.

Ati “Iryo ni ibanga ryanjye ni uwo nariganiriza turi kumwe, uko biri kose…. (aseka), tugeze igihe cy’uko amagara ajugunywa hejuru, buri wese agiye gusama aye, indongozi ni Bibiliya, ushaka kumenya amakuru ayisome.”

Mu kiganiro kuri RBA cyo ku wa Mbere tariki ya 20 Ukuboza 2021, Bishop Bisengo wo mu itorero rya EAR Kigali, yavuga ko n’ubwo umuntu afite uburenganzira ku buzima bwe ariko na none adakwiye kwiyica no kudateza abandi ikibazo.

Yagize ati “Ndabyemera rwose ukwiye kugira ubwo burenganzira ariko hari ibintu bibiri ubwo burenganzira budakwiye gukora, ntabwo uburenganzira bwawe buguha uruhushya rwo kwiyica kuko twavuze ko ubuzima atari ubwawe, ni impano yavuye ku Mana dukwiye kwakira tukabungabunga.”

Yakomeje agira ati “Ikindi cya kabiri uburenganzira bwanjye niba buri buzane ingorane ku bandi, ubwo urumva ko ubwo burenganzira ari ikibazo, twese dukwiye kugira uburenganzira butwemerera kubaho kandi tukabaho neza.”

Yavuze ko ubuzima Imana yahaye abantu bakwiye kubwakira bashima nk’ishimwe kandi bakabubungabunga baburinda indwara, cyane iz’ibyorezo.

Kuburinda indwara z’ibyorezo ngo harimo gufata inkingo kuko aribwo buryo buhari bwo kwirinda Covid-19.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, avuga ko abayobozi bashyirwaho n’Imana kandi kutabumvira ari ugukora icyaha.

Avuga ko Abayisilamu by’umwihariko uretse amabwiriza cyangwa ibitekerezo biganisha ku iterambere kuri bo, ngo n’ubwo cyaba igitekerezo giturutse ku bandi banyamadini kigamije imibereho myiza n’iterambere, bacyakira kandi bakagishyira mu bikorwa.

Avuga ko ubu abanyamadini bafite umutwaro wo kwigisha cyane kugira ngo abantu batumva ibyiza by’inkingo bahinduke.

Yagize ati “Twebwe dufite ba Imam kuri buri musigiti, abawusariraho baba bazwi, ufite imyumvire itameze neza Imam aramusura akamuganiriza no kumufasha, ariko ikigamijwe kikagerwaho.”

Asaba Abanyarwanda muri rusange kudakerensa ubukana bwa Covid-19 kuko amakuru ahari yizewe ari uko ari indwara mbi cyane kandi yica.

Guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Ukuboza 2021, ahantu hahurira abantu benshi abahagana basabwa kugaragaza ko bikingije icyo cyorezo nibura incuro ebyiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abantu bashishikariza abantu kutikingiza bakoresheje imbuga nkoranyambaga(youtube) babwira abantu ko abikingije bazapfa mumyaka ibiri,ko batazongera kubyara nibindi.Ahubwo RIB ikwiriye gutangira kubakurikirana niba ibyo bavuga ibibona Kuko nibyo bibuza benshi kwikingiza.

Technicien yanditse ku itariki ya: 22-12-2021  →  Musubize

MUKOZE.NDIBAZAKOTWUMVISEKO.URUKINGORWONGERA.ABASIRIKARE.BUMUBI.UWASHAKIRAMUBYAREMWE.NKATUNGURUSU.NIBANTAKINDIKIRINYUMAYURURUKINGO.NKUKO.BAMWEBARIKUBIVUA.MUNSUBIZE.IMANA.YAMAHORO.IBANENAMWE

ARIAS yanditse ku itariki ya: 21-12-2021  →  Musubize

Clovis ni ikimenyetso kinyamanswa byarahanuwe hazabaho igihe abantu bakubakira amasoko yose byarangiza udafite ikarita ntiyemererwe kwinjiramo ntuge muri bank ntuge mumodoka yewe ntuge no gusenga udafite iyo karita rero nubuhanuzi rwose pe

Covid yanditse ku itariki ya: 21-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka