Abandika ibitabo by’abana barimo guhugurirwa kwandika ibitabo bishobora gukururira abana gusoma
Abakorerabushake b’Umuryango Mpuzamahanga ‘Save the Children/VSO’, barimo guhugura abanditsi b’ibitabo nyarwanda n’abashushanya barenga 20, k’uburyo bwo kwandika ibitabo by’abana.
Uyu muryango usaba abanditsi n’abashushanya kwandika ibitabo byinshi bikundwa n’abana, bikazagezwa hose mu gihugu.

Umushinga wa ‘Save the Children’ witwa ‘Rwandan Children’s Book Initiative (RCBI)’, ngo ugiye kwagurirwa mu gihugu hose hakoreshejwe inkunga ya Leta y’u Bwongereza, nyuma yo gushobora gukwirakwiza ibitabo no kubikundisha abana mu mashuri abanza 91 yo mu karere ka Burera ko mu ntara y’Amajyaruguru.
Umuyobozi wa RCBI, Sofia Cozzolino, avuga ko hakurikijwe amasomo abanditsi n’abashushanyi bazahabwa mu gihe cy’iminsi ibiri kuva tariki 21-22/3/2015, ngo ibitabo bandika bizaba bishobora gutuma gahunda ya Leta yo guteza imbere umuco wo gusoma ishyirwa mu bikorwa byihuse.
Yagize ati:”Nta bitabo bihari byinshi byanditse mu Kinyarwanda byagenewe abana bato; ni bike cyane pe! Uyu mushinga rero ukaba ushyigikiye abanditsi b’abanyarwanda n’abashushanya; kugira ngo bakore ibitabo byiza byagenewe abana.”
Cozzolino yavuze ko umushinga ahagarariye uzajya ugura ibitabo byandikwa n’abarimo guhugurwa, ukazaba wanashyizeho gahunda yo kubitubura no kubikwirakwiza hose mu gihugu, ku bufatanye na Editions Bakame, amaguriro y’ibitabo manini n’aciriritse, bikazanashyirwa mu mashuri abanza ndetse no muri amwe mu maduka asanzwe hirya no hino mu gihugu.

Umushinga wa RCBI uvuga ko uzanakora ubukangurambaga ku babyeyi kugira ngo bakunde kugurira abana ibitabo no kubatoza umuco wo gusoma.
Ibitabo bizakwirakwizwa na Save the Children ngo bizajya bitangwa ku giciro kijyanye n’ubushobozi bwa benshi (guhera ku mafaranga 1,000 Rwf); bitandukanye n’igiciro gisanzweho cy’amafaranga guhera ku bihumbi bibiri na magana atanu byibura, kugira ngo umuntu abashe kugura kimwe mu bitabo byanditswe n’uwitwa Gasake Augustin.
Gasake nawe wari mu bahuguwe yagize ati:“Hari itandukaniro rya Save the Children n’abandi bavuga ntibakore; ariko ibyo turimo guhugurirwa ndizera ko bizakorwa kandi nsinshidikanya, abana bazakunda ibitabo tuzandika, bitewe n’ubuhanga bwo kubyandika twigira hano.”
Umwana akeneye inkuru zivugwamo abana, zikamusigira ikibazo nawe agomba gukemura
Umwarimu wigishije abanditsi, Yvone, asaba abo banditsi guhuza inkuru z’abana n’ikigero cy’imyaka barimo. Yagize ati “Inkuru z’abana zigomba kuba ziri ku rwego rwabo, abazivugwamo ari abana, uzisoma zikamusigira ikibazo nawe agomba gukemura kijyanye n’ubushobozi bwe, kandi zikarangira zishimishije.”

Ngo Rimwe na rimwe habamo n’amakabyankuru kugira ngo abana bishime, baseke. Ati "Natanga urugero rw’umwana wagiraga umwanda, agakinira mu mwanda, akanga koga kugeza ubwo inyoni n’ibitagangurirwa byarika mu musatsi we; ariko na none ibyo wandikaho bigomba kuba ari ibyo yabonye cyangwa bibaho mu buzima bwe bwa buri munsi.”
Terry Van den Akker wigisha abakora amashusho, abasaba kumenya ko ishusho nziza ishobora kuvuga inkuru ubwayo, ikaba ariko igomba gutera amatsiko kugira ngo umuntu akururwe n’ibyanditswe mu nkuru.
Abigisha bavuze ko yaba umwandiko cyangwa ishusho yawo, inkuru yose igenewe abana itagoma kuba iteye ubwoba, nta hohoterwa ririmo ndetse umwanditsi akirinda kugaragaza ko umwana wakoze ikosa runaka yarihaniwe.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibitabo bivuga ku bana bituma abana bandi babisoma bahakura ubumenyi butuma bazakurana umuco wo kwishakira ibisubizo mu bibazo bahura nabyo kandi koko usanga bifite akamaro