Abandi basirikare bane bo muri FDLR batahutse n’imiryango yabo

Nyuma y’imyaka 18 baba mu mashamba yo muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, Abasirikare bane bo mu mutwe wa FDLR n’imiryango yabo batangaza ko bahisemo kugaruka mu rwababyaye kuko basanga uwo mutwe ntacyo uteze kubagezaho.

Kaporari Niyomugabo Cyprien Dongo, umwe muri abo basirikare, yadutangarije ko yishimiye kugaruka mu gihugu cye, ndetse ngo yakiriwe n’abo asanze mu gihugu uko atabitekerezaga. Ngo amakuru yamugeragaho nti yari meza, none yasanze ari ibihuha.

Akomeza kuvuga ko zimwe mu mpamvu zatumaga adatahuka aruko umutwe wa FDLR wababeraga imbogamizi bababwira ko bazatahuka hakoreshejwe imbaraga zabo; kandi iyo wagiraga igitekerezo cyo gutahuka bikamenyekana mbere y’igihe ngo warabiziraga ndetse ukaba wanakwicwa.

Ngo kuva aba basirikare bageze muri Congo ntibigeze bagira amahoro kuko bahora basiragira mu mashyamba y’icyo gihugu; nk’uko babitanga mu kiganiro nabo kuri uyu wa 10/09/2012 aho barikiwe mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi.

Ngo bahora mu ntambara z’urudaca ndetse bamwe muri bo bababajwe n’imiryango yabo ikomeje kurwa muri icyo gihugu kandi igihugu cyabo hari umudendezo.

Ni muri urwo rwego bashishikariza bagenzi babo basize mu mashamba ya Congo gutahuka bakareka kumva amagambo y’ibihuha babwibwa n’umutwe wa FDLR.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka